RFL
Kigali

AFRICA-PARAVOLLEY: U Rwanda rwakoze imyitozo ya nyuma mbere yo kwakira irushanwa-AMAFOTO Y'IMYITOZO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/09/2017 20:23
0

Kuva kuwa 13-17 Nzeli 2017 mu Rwanda haratangira imikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu mu mukino wa Volleyball ikinwa n’abakinnyi bafite ubumuga (2017 ParaVolley Africa Sitting Volleyball Championships).Ni imikino izajya ibera muri sitade nto y’i Remera guhera saa yine za mu gitondo kugeza saa moya z’umugoroba (10h-19h00’).



Ku munsi wa mbere w’irushanwa ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu bagore ari nayo ya mbere kuri uyu mugabane wa Afurika ikaza ndetse ku mwanya wa Cumi (10) ku rwego rw’isi izahura n’ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku isaha ya saa kumi (16h00’) naho ku isaha ya saa moya z’umugoroba (19h00’) mu bagabo ikipe y’igihugu y’u Rwanda izahure n’ikipe ya Afurika y’Epfo.

Gufungura irushanwa ku mugaragaro (Opening Ceremony) bizaba ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’ ).

Ikipe y'u Rwanda (Abagabo) yitegfura Afurika y'Epfo

Ikipe y'u Rwanda (Abagabo) yitegfura Afurika y'Epfo

Amakipe y’abakobwa azitabira ni; Misiri, Rwanda, Kenya na DR Congo mu gihe amakipe y’abagabo ari; u Rwanda ruzakira, Morocco, Algeria, Misiri, Kenya, South Africa na DR Congo.

Amakipe abiri ya mbere muri iri rushanwa azitabira imikino ya shampiyona y'isi izabera mu Buholandi mu 2018 ahazava amakipe azitabira imikino Olempike izabera i Tokyo mu Buyapani mu 2020.

Uko imikino yo mu matsinda iteganyijwe:

Kuwa Gatatu tariki 13 Nzeli 2017

ABAGABO:

-Morocco vs Kenya (10h00’)-A

-Misiri vs RD Congo(12h00’)-B

-Rwanda vs Afurika y’Epfo (19h00’)-A

ABAGORE:

-Misiri vs Kenya (14h00’)

-Rwanda vs RD Congo (16h00’)

Kuwa  Kane tariki 14 Nzeli 2017

ABAGABO:

-Moroco vs Afurika y’Epfo (10h00’)-A

-Algeria vs Misiri (16h00’)-B

- Rwanda vs Moroco (18h00’)-A

ABAGORE:

-Kenya vs DR Congo (12h00’)

-Rwanda vs Misiri (14h00’)

Kuwa Gatanu tariki 15 Nzeli 2017

ABAGABO:

-Afurika y’Epfo vs Kenya (12h00’)-A

-Algeria vs DR Congo (14h00’)-B

-Rwanda vs Moroco (18h00’)-A

ABAGORE:

-DR Congo vs Misiri(10h00’)

-Rwanda vs Kenya (16h00’)

Imyitozo y'abasore b'u Rwanda

Imyitozo y'abasore b'u Rwanda

Sitting Volleyball ni nka Volleyball isanzwe uretse ikinwa abakinnyi bicaye

NPC Rwanda2017

Sitting Volleyball ni nka Volleyball isanzwe uretse ko ikinwa abakinnyi bicaye

Jean Butoyi umunyamakuru wa RBA aganira n'impuguke mu bya Volleyball yavuye mu Misiri

Jean Butoyi umunyamakuru wa RBA aganira n'impuguke mu bya Volleyball yavuye mu Misiri

Abakinnyi basabwa kwicara bagashyika hasi ubundi bagatangira bagakina

Abakinnyi basabwa kwicara bagashyika hasi ubundi bagatangira bagakina

Amabendera y'ibihugu biri muri iri rushanwa

Amabendera y'ibihugu biri muri iri rushanwa

Ikitwa "Bloque"

Ikitwa "Bloque"

Ikipe y'u Rwanda bakina hagati yabo

Ikipe y'u Rwanda bakina hagati yabo

Ikipe isoza imyitozo

Ikipe isoza imyitozo

Morocco mu myitozo

NPC Rwanda2016

Morocco

Morocco mu myitozo 

Abasifuzi baba bahagaze mu gihe muri Volleyball isanzwe umwe muri bo aba ari hejuru

Volleyball U23

Abasifuzi baba bahagaze mu gihe muri Volleyball isanzwe umwe muri bo aba ari hejuru

Umuvandimwe ati" Kigaliiiiiiiiii!!!

Umuvandimwe ati" Kigaliiiiiiiiii!!!

Ikipe y'u Rwanda (Abagore) nayo yakoze imyitozo

Ikipe y'u Rwanda (Abagore) nayo yakoze imyitozo

Ikipe y'u Rwanda (Abagore) niyo ya mbere muri Afurika

Ikipe y'u Rwanda (Abagore) ni yo ya mbere muri Afurika

Rwanda18

Ikipe y'u Rwanda (ABAGORE) iratangira irushanwa yakira DR Congo

UMWANDITSI: IRADUKUNDA Yvonne

AMAFOTO: Saddam MIHIGO-Inyarwanda.com

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND