RFL
Kigali

Ku ikubitiro Ray C arahera ibitaramo bye i Kigali kuri uyu wa Gatanu

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/09/2017 15:03
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Nzeri 2017 ni bwo hitezwe igitaramo cya mbere cy’umuhanzikazi Ray C byitezwe ko agera i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 7 Nzeri 2017, uyu muhanzikazi ukomoka muri Tanzania agiye gukorera urugendo rw’akazi mu Rwanda mu gihe kirenga icyumweru cyose.



Ray c byitezwe ko namara kugera i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 7 Nzeri 2017 ahita ajya kuri hotel kuruhuka akazakomeza gahunda ze guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Nzeri 2017 aho azazenguruka ibinyamakuru yamamaza umuziki we, akazahura n’abafana be kuri uyu wa Gatanu mu gitaramo yateguriwe muri People club aho kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu (5,000Frw).

Ray C

Ray C uzaba uherekejwe na Marina nawe uri kwamamaza indirimbo ye nshya ‘Marina’ azakomereza no mu ntara zinyuranye aho agomba guhura n’ibitangazamakuru aganira n’abanyamakuru banyuranye ashakisha uko yabyutsa izina rye mu Rwanda. Ray C byitezwe ko agomba kumara byibuza iminsi irenga icyumweru cyane ko tariki 15 Nzeri 2017 we na Marina bazajya bafatanya bazaba bataramira mu karere ka Musanze.

UMVA HANO INDIRIMBO MARINA YA MARINA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND