Prophet Bosco Nsabimana uzwi ku kazina ka Pastor Fire yahanuye abakristo birukira ubuhanuzi n’abandi bajya gusengera mu nsengero z’abapasiteri batazi kuko abapasiteri bose badakoreshwa n’umwuka w’Imana.
Prophet Bosco Nsabimana yatangarije ibi abakristo be ba Patmos of Faith church ubwo yatuzaga umupasiteri wo ku Gisozi w’umurangi akaba n’umucwezi wiyoberanya akavuga ko ari umukozi w’Imana kandi akoreshwa n’imbaraga z’umwijima nkuko yabitangaje. Uyu wasengewe yavuze ko akoreshwa n’imbaraga z’umwijima akura ikuzimu , satani akamuha imbaraga zikora ibitangaza, bamwe bakabifata nk’aho koko ari Imana ibikoze. Prophet Bosco yagize ati:
Prophet Bosco Nsabimana yahise ahanura abakristo be abasaba kujya bitondera abapasiteri b’ubu kuko bamwe muri bo ari abakozi ba Satani. Yagize ati: Mureke mbabwire ikintu kiza, mureke mbagire inama, ntukajye ujya mu rusengero utazi, ntugapfe gusengerwa n’umuntu uwo ari we wese, ntabwo abantu bose bakoresha Umwuka w’Imana. (….) Barahari bakavuga Yesu ariko imbere atari Yesu bavuga.
Prophet Bosco Nsabimana uyobora Patmos of Faith church
TANGA IGITECYEREZO