RFL
Kigali

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Marina, Uncle Austin yasabiwe indezo–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/09/2017 10:11
2


Kuri uyu wa Kane tariki 31 Kanama 2017 ni bwo umuhanzikazi Marina yakorewe ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko, ibirori byateguwe n’abasanzwe bamufasha mu muziki bakuriwe na BaadRama akaba n’umujyanama w’uyu muhanzikazi. Ubwo ibirori byageraga hagati ni bwo Uncle Austin yasabiwe indezo.



Ibi birori byatangiye mu masaha akuze yo kuri uyu wa Kane tariki 31 Kanama 2017 dore ko Marina yari yiriwe mu mirimo yo gufata amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Marina’, nyuma yo kurangiza gufata amashusho ni bwo Marina n’ikipe yose imufasha berekeje Kicukiro ahari hateguriwe kubera ibi birori.

Ibirori bigeze hagati ni bwo BaadRama yafashe umwanya ashimira buri wese witabiriye ibi birori ndetse anabaha ikaze dore ko ari we wari wabatumiye. Ageze hagati ijambo rye abari bateraniye aho batereye hejuru icyarimwe basabira Uncle Austin indezo cyane ko ari we watangiranye n’uyu muhanzikazi nubwo baje kumumwaka kugira ngo imbaraga yari asigaje bamwunganire bazishyiremo mu rwego rwo gukomeza guteza imbere uyu muhanzikazi.

marinaMarina mu birori by'isabukuru ye y'amavuko

Mu rwenya rwinshi dore ko ibyo byasaga no gutebya Uncle Austin nawe yasubije abari aho ko niba ari indezo umuziki nyarwanda wose wamuha indezo ati” … Niba ari indezo umuziki nyarwanda wose ubwo urampa indezo, mubwire na Meddy nawe ampe indezo…”.

REBA HANO UBWO MARINA YATURITSAGA CHAMPAGNE

Marina wizihizaga isabukuru y’imyaka 21 nkuko yabyitangarije yahise ahabwa umutsima yari yateguriwe arawukata ubundi ahabwa champagne nayo arayituritsa ibirori bitaha bityo. Tubibutse ko uyu muhanzikazi ari umwe mu binjiye muri muzika vuba kandi bagaragaza kuzamuka kwihuse ku buryo adacitse intege cyangwa ngo agire izindi mbogamizi mu minsi iri imbere byamworohera gutera imbere.

REBA HANO UBWO UNCLE AUSTIN YASABIRWAGA INDEZO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Uyu mukecuru ngo yujuje 21!!!!!
  • Zubeda6 years ago
    Ese ntaninshuti nimwe agira y'umukobwa?





Inyarwanda BACKGROUND