RFL
Kigali

Daniel Ngarukiye witegura kuza mu Rwanda afatanyije na Ingangare basubiyemo ‘Kamananga’ ya Sebatunzi-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/08/2017 12:19
0


Daniel Ngarukiye ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda batangije 'Gakondo Group', akaba ari umwe mu bazwiho gucuranga inanga.Uyu muhanzi afatanyije na Ingangare Group yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo yitwa ‘Kamananga’.



Daniel Ngarukiye yabwiye Inyarwanda.com ko bafashe umwanzuro wo gusubiramo iyi ndirimbo ‘Kamananga’ mu rwego rwo kongera kuyihindura nshya no gukomeza gusigasira inganzo ya Sebatunzi, umwe mu bakirigitananga afatiraho urugero mu buhanzi bwe.

Iyi ni indirimbo ya cyera ‘Kamananga’ yacuranzwe na Sebatunzi magingo aya ikaba yasubiwemo n’uru rubyiruko. Daniel Ngarukiye nyiri iyi ndirimbo yabwiye Inyarwanda.com ko yishimiye iki gikorwa yafatanyije n’Ingangare Group yizeza abanyarwanda ko mu minsi iri imbere yiteguye kuza mu Rwanda aho ateganya no gukorera igitaramo gikomeye. Yatangaje ko azagera i Kigali mu Ukwakira 2017, gusa igitaramo akazagikora mu Ugushyingo 2017.

ngarukiyeDaniel Ngarukiye umwe mu bakirigitananga bakomeye u Rwanda rusigaranye 

Daniel Ngarukiye ni umuhanzi w’umunyarwanda, akaba abarizwa mu gihugu cy’u Bufaransa, uyu muhanzi wamenyekanye cyane mu gucuranga inanga yabwiye Inyarwanda kandi ko hari ibihangano bye byinshi biri mu ma studio aho yiteguye kubishyira hanze muri iyi minsi iri imbere.

REBA HANO IYI NDIRIMBO 'KAMANANGA'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND