RFL
Kigali

Riderman yemereye abakunzi ba muzika igitaramo muri uyu mwaka

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/08/2017 16:02
0


Gatsinzi Emery cyangwa Riderman izina rikomeye muri muzika nyarwanda, umuraperi wamenyereje abafana be ko buri mwaka kuri Noheli abakorera igitaramo, kuri iyi nshuro yamaze gutangaza ko n’uyu mwaka agomba gukorera abafana ba muzika igitaramo.



Ibi uyu muhanzi yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yibukije abakunzi be ko ari igisumizi, arangije ati”Uyu mwaka ni kwa kundi nta gisibya.” Benshi mu bakurikira uyu muhanzi bahise bahamya ko yashakaga kuvuga ko mu Ukuboza 2017 agomba gukora igitaramo nkuko yabibamenyereje tariki 25 Ukuboza.

riderman

Inyarwanda.com twashatse kumenya ukuri kuri iki gitaramo tubaza Riderman adutangariza ko koko ari byo uyu mwaka ari gutegura igitaramo cyo kumvisha abafana be Mixtape ye ya mbere yise ‘Ni filime’. Kubwe ngo iki gitaramo cyaba tariki 25 Ukuboza 2017 gusa ngo hari byinshi akomeje kuzuza.

Iki kizaba kibaye igitaramo cya kabiri Riderman ateguye nyuma yo kurushinga dore ko muri 2016 tariki kuri Noheli nabwo yakoze igitaramo nk'iki aho abafana be bakubise bakuzura Petit stade aho yamurikiraga abakunzi be Album yise ‘Ukuri’.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND