RFL
Kigali

Kitoko yasobanuye byinshi ku ndirimbo 'Thank you Kagame' yanashyiriye hanze amashusho–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/08/2017 18:33
2


Mu minsi amaze mu Rwanda,Kitoko Bibarwa yakoze indirimbo ‘Thank you Kagame’, ayikoresha cyane mu kwamamaza Perezida Kagame ubwo yiyamamarizaga kuyobora u Rwanda, amatora akarangira n'ubundi Paul Kagame atsinze. Kitoko Bibarwa rero iyi ndirimbo yamaze kuyikorera amashusho anayisobanuraho byinshi.



Mu kiganiro twagiranye na Kitoko ubwo yazanaga amashusho y’iyi ndirimbo yabwiye Inyarwanda.com ko yishimiye bikomeye iterambere yasanze igihugu cyaragezeho. Kitoko avuga ko usibye inyubako ya Kigali Convention Center, hari n’ibindi bikorwa byinshi igihugu cyateyemo imbere bigaragarira buri wese.

Usibye ibi ariko Kitoko yatangaje ko iyi ndirimbo ari indirimbo isanzwe yaririmbye ashaka kugaragaza ko akunda kandi yishimira Perezida Paul Kagame. Kitoko yagize ati:

Iyi si indirimbo yo kwamamaza ni indirimbo isanzwe nkuko nakora indirimbo y’urukundo ikagufasha gutera umutoma umukunzi, iyi nayo nayikoze ngo ibe yafasha buri wese n'ubusanzwe ukunda Perezida (Paul Kagame) kuba yamuririmba muri iyi ndirimbo kuko nzi kandi nizera ko akunzwe na benshi.

kitokoKITOKO yafatiye amashusho ku gasongero ka Convention Center

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Pastor P umwe mu bamaze kwamamara mu gutunganya indirimbo z’abahanzi nyarwanda, naho amashusho afatwa ndetse atunganywa na Mariva uyu nawe akaba amaze gukora amashusho y’indirimbo zitari nke mu ndirimbo z’abahanzi nyarwanda.

REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO 'THANK YOU KAGAME' YA KITOKO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyonkuru Eric6 years ago
    Iyindirimbo irakwiye nibyokokogushimira president
  • audace6 years ago
    thank too kitoko. birakwiye rwose gushima no kwereka umubyeyi wacu ko ibyo yadukoreye byatunyuze.





Inyarwanda BACKGROUND