Women Foundation Ministries iyoborwa na Apotre Mignonne Kabera, imaze iminsi ine mu giterane cy’ivugabutumwa cyitwa ‘Abagore twese hamwe’ cyaranzwe n’ubwitabire buri ku rwego rwo hejuru ndetse no guhembuka kwa benshi.
Kuwa Kabiri tariki 8 Kanama 2017 ni bwo Women Foundation Ministries yatangiye igiterane ngarukamwaka cy’ivugabutumwa ‘Abagore twese hamwe’ (All women together) cyaberaga muri Kigali Convention Center, cyikitabirwa n'ab'igitsinagore, gusa kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Kanama 2017 mu gusoza iki giterane, abagabo n’abasore nabo bahawe amahirwe yo kucyitabira.
Iki giterane 'Abagore twese hamwe' cyari gifite insanganyamatsiko igira iti "Kuva mu gutsikamirwa tujya mu butsinzi" iboneka muri Zaburi: 68:12. Abitabiriye iki giterane baganirijwe n'abakozi b'Imana b'abagore b’inararibonye nka Prophetess Eliane Isaac wo muri Canada, Grace Serwaga wo mu gihugu cy’u Bwongereza, Kathy Kiuna wo mu gihugu cya Kenya hamwe n’Umushumba Mukuru w’Umuryango Women Foundation Ministries, Apostle Alice Mignonne Umunezero Kabera.
Ishusho y’uko byari bimeze mu gusoza iki giterane ‘Abagore twese hamwe’
Kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Kanama 2017 ni bwo iki giterane cyasojwe. Umunyamakuru wa Inyarwanda wari wibereye muri iki giterane, akihagera yasanze salle iki giterane cyaberagamo yakubise yuzuye, gusa abakobwa n’abagore ni bo bari benshi aho bari baryohewe cyane n’inyigisho zibakangurira kuva mu gutsikamirwa bajya mu butsinzi. Abagabo nabo wabonaga bizihiwe.
Basabanye n'Imana mu buryo bukomeye
Abantu bose bari bicaye muri salle ubona batuje bakurikiranye inyigisho z’abakozi b’Imana barimo umuhanuzikazi Eliane Isaac na Apotre Alice Mignone. Abigishaga ijambo ry’Imana bose bitsaga ku ‘Kuva ku gutsikamirwa tujya mu butsinzi’ nk’insanganyamatsiko y’iki giterane cyahurije hamwe abagore benshi cyane baturutse hirya no hino mu gihugu mu matorero atandukanye dore ko hari harimo abaturutse muri Noble Family church, ADEPR, EAR, AEBR, Restoration church, Zion Temple n’ahandi.
Apotre Alice Mignonne na Prophetess Eliane Isaac bahanuriye u Rwanda
Mu masaha ashyira ku musozo w’iki giterane, Apotre Alice Mignonne yahanuriye u Rwanda ndetse n’itorero rya Kristo. Apotre Mignonne yavuze ko hari abantu benshi bagiye gukirizwa mu byumba by’amasengesho. Yahanuye ko hari imisozi Imana igiye kwitoranyiriza hano mu Rwanda abantu bakajya bayisengeraho. Yahanuye ko hari umuryango ugiye gufunguka ku itangazamakuru, hakaboneka abamamaza inkuru nziza ya Yesu bibarimo kandi bakabikora babikunze. Yahanuye ko hari amateleviziyo menshi ya Gikristo agiye gutangizwa hano mu Rwanda.
Apotre Mignonne imbere y'abari mu giterane 'Abagore twese hamwe'
Ku bijyanye n’ubuhanuzi yahawe n’Imana ku gihugu cy’u Rwanda, Apotre Mignonne yavuze ko Imana iciye burundu abacwezi mu Rwanda, abamarayika akaba ari bo bagiye kujya batembera u Rwanda rwose. Yahanuye kandi ko inzara nayo itazongera kubaho mu Rwanda. Yanahanuriye umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame avuga ko iyi manda y’imyaka 7 agiye gutangira, ari imyaka y’umugisha mwinshi ku Rwanda no ku mukuru w’igihugu. Yagize ati:
Niba ugomba gufungura igicaniro iwawe, ugomba no gutumira umukozi w'Imana, ntabwo uzaba ugiye gufungura ibiro byawe, uzaba ugiye gufungura ubwami bw'Imana.Tugize umugisha kuko Perezida wacu (Paul Kagame) atari yarahira, agiye kwinjira muri manda iri fresh. Reka mbabwire ijambo ry’ubuhanuzi, imyaka y’inzara yararangiye, ahubwo Imana irambwiye ngo tugiye kujya muri ya myaka 7 y’uburumbuke ya yindi Yozefu yabonye, bwira mugenzi wawe ngo aho amafaranga azava ntibimureba.Ibihugu biraje, ndabona China (Ubushinwa), ndabona u Bwongereza, ndabona ibihugu by’abarabu b’ibyanwa bigera aha,baje gushaka uyu muntu w’Imana…..kandi amafaranga Imana izayaduha, hagiye kuza system aho batazajya bayacisha mu nzego nyinshi ahubwo bakayacisha mu bantu badafite ubushobozi. Ubu ngubu umuntu wese ufite impano agiye kuzamura ibiciro (…..)Uzakora kuri Perezida wacu azaba akoze mu mboni y’ijisho ry’Imana. Imana iciye abacwezi mu gihugu.
Intumwa y'Imana Mignonne Alice Kabera
Nyuma y’ubuhanuzi bwanyuze muri Apostle Alice Mignone, umuhanuzikazi Eliane Isaac waturutse muri Canada na we yavuze ibyo Imana yamuhaye ngo abigeze ku bari bateraniye muri salle ya Kigali Convention Center. Yavuze ko yabonye umwotsi uzamukira mu birenge by’abari muri iki giterane, ukazamuka hejuru yabo ugakwira Kigali yise ndetse n'u Rwanda rwose, nyuma amahanga akaza ashakisha aho uwo mwotsi uri.
Prophetess Eliane Isaac yasobanuye ko Imana yamubwiye ko uwo mwotsi ari ububyutse butangiriye muri bo, abanyamahanga bakaba bazaza mu Rwanda kuhashakira ububyutse ndetse n’ubutunzi. Eliane Isaac na we yahanuriye itangazamakuru, avuga ko imiryango ikingutse. Yagize ati: “Imiryango y’itangazamakuru irakingutse, kandi ntabwo bizaba ari abantu bose ahubwo ni abantu bazaba batwikiriwe n’Umwuka bazagira n’ubwenge kandi bazaba bafite n’ayo mavuta. Ndabona mu mwuka imiryango myinshi ikinguye, ndabona imfunguzo z’imiryango yari ifunze igihe kinini (….)” Nyuma yo guhanura, Prophetess Eliane Isaac yasengeye igihugu cy'u Rwanda kuva kuri Perezida Paul Kagame kugeza ku muturage, abasabira umugisha uva ku Mana,hakurikiraho guhoberana Kwera, basezeranaho, igiterane kirangia gutyo.
REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE MU GUSOZA IGITERANE 'ABAGORE TWESE HAMWE'
Ukigera Kigali Convention Center wahitaga ubona iki cyapa
Prophetess Eliane Isaac yaje yazanye ibitabo bye,... barimo kubigurisha
Aba bakobwa ni bamwe mu bakiraga abantu baje mu giterane
Bari mu mwuka wo kuramya Imana
Worship team ya Women Foundation Ministries
Pastor Julie umubyeyi wa Apotre Mignonne
Intumwa Mignonne Alice Kabera
Elizabeth uhagarariye Women Foundation Ministries i Musanze, hano yari arimo gutanga ubuhamya
Pastor Danny umwe mu bashumba ba Noble Family church ari hamwe na Pastor Gashumba Steven wa Rwanda For Jesus
Apotre Mignonne yigisha ijambo ry'Imana
Iki giterane cyaritabiriwe cyane
Wari umunezero udasanzwe ku bari muri iki giterane,...Minisitiri Nyirasafari (iburyo) yari yizihiwe bikomeye
Mama Chantal yizihiwe cyane yitera hejuru ahimbaza Imana
Apotre Mignonne yari afite umunezero udasanzwe nk'izina rye 'Umunezero',....'Burya koko Yesu ni sawa'
Uwavuye muri iki giterane atamwenyuye yaba yifitiye ikindi kibazo,...
Madamu Uwanyirigira Marie Chantal wo mu itorero rya AEBR akaba umwe mu bakozi b'Umuryango w'abasomyi ba Bibiliya mu Rwanda na we yari ahari
Umuhanuzikazi Eliane Isaac (ibumoso) waturutse muri Canada
Minisitiri Nyirasafari Esperance ufite umuryango mu nshingano ze ni we wafunguye iki giterane no ku munsi wo kugisoza yari ahari
Umunyamabanga wihariye wa Prophetess Eliane Isaac
'Naba mpombye cyane ntatahanye video izajya inyubutsa ibi bihe'
Byari ibihe bidasanzwe mu kuramya Imana,.. Baby Moses byamurenze
Yakozweho cyane arapfukama aramya Imana
Bazamuye amaboko yabo bahereza Imana icyubahiro
Apotre Mignonne watangije akaba n'umuyobozi wa Women Foundation Ministries
Intumwa y'Imana Mignonne Alice Kabera
Bibiliya ya Apotre Mignonne
Pastor Liz Bitorwa (iburyo) umunyamabanga wihariye wa Apotre Mignonne ashyikiriza impano y'umutsima Pastor Diana uhagarariye Women Foundation Ministries muri Uganda
Apotre Mignonne yakirana urugwiro rwinshi umuhanuzikazi Eliane Isaac
Umuhanuzikazi Eliane Isaac abwiriza ijambo ry'Imana
Prophetess Eliane Isaac yari yambaye ikanzu itamenyerewe i Kigali
Prophetess Eliane Isaac iyo arimo kubwiriza aba ari mu mbaraga nyinshi
Prophetess Eliane Isaac ni umubyeyi w'abana bane ufite impano yo kwigisha ijambo ry'Imana
Apotre Mignone hamwe n'umutware we Eric Kabera,...abana babo nabo bari bahari, umwe muri bo yicaye inyuma ya Se ku ruhande rw'iburyo
Umuhanzi Brian Blessed yitabiriye iki giterane anaririmba indirimbo ye 'Dutarame'
Prophetess Eliane asengera abantu
Bakozweho cyane,...
Eric Kabera umutware wa Apotre Mignonne
Byari ibyishimo bikomeye ku bari muri iki giterane
Apotre Mignonne
Aba bakobwa ni bamwe mu bari bashinzwe kwakira abantu
Aba nabo bari bashinzwe kwakira abantu
Si aba mama gusa bitabiriye iki giterane ahubwo n'urubyiruko rwari ruhari
REBA AMAFOTO UTABONYE Y'UKO BYARI BIMEZE KUWA KANE TARIKI 10 KANAMA 2017 MURI IKI GITERANE
Nkuko bisanzwe Worship team ya Women Foundation Ministries ni yo yatangije gahunda
Burya ngo kuramya Imana ni bumwe mu buryo bwo kuganira n'Imana
Intumwa Mignonne Kabera yahesheje umugisha abari muri iki giterane
Aline Gahongayire yagiriye ibihe byiza muri iki gitaramo yitabiriye iminsi 3
Apotre Mignone hamwe n'umubyeyi we Pastor Julie
Apostle Mignonne yari yihizihiwe bikomeye,.. na we amaso araguha
Regis Hat (iburyo) uzwi nk'umuraperi mu muziki wa Gospel, hano akazi yari akamereye nabi
Baca umugani ngo akari ku mutima gasesekara ku munwa, nawe amaso araguha,... Pastor Liz Bitorwa ntazibagirwa ibihe byiza yahagiriye,...
Bamwe mu bakiraga abajyaga mu giterane,..bakwakiraga neza nk'ababihuguriwe,...
KANDA HANO UREBE UKO BYARI BIMEZE MU YINDI MINSI
UMVA HANO UBUHANUZI BWA APOTRE MIGNONE NA PROPHETESS ELIANE
AMAFOTO: Ashimwe Shane Constantin & Sabin Abayo/Afrifame Pictures/Inyarwanda Ltd
TANGA IGITECYEREZO