RFL
Kigali

Breaking News: Kwizera Pierre Marshal yasezeye mu ikipe y’igihugu ya Volleyball-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/07/2017 12:53
1


Kwizera Pierre uzwi cyane nka Marshal mu mukino wa Volleyball yasezeye mu ikipe y’igihugu y’uyu mukino, ibintu yatangarije muri sitade nto ya Remera mbere yuko u Rwanda rwakira Kenya mu mukino usoza iy’akarere ka Gatanu.



Mu butumwa yahaye abakunzi ba Volleyball harimo ko yakinnye igihe kinini mu ikipe y’igihugu ndetse n’amakipe (Clubs) ariko akaba yumva igihe kigeze ngo atange umwanya mu ikipe y’igihugu kuko yumva ibyo atakoze ari ibyo atari ashoboye.

“Narakinnye igihe kinini mu ikipe y’igihugu ariko uyu niwo mwanya kugira ngo mpagarikire aha nsigire umwanya barumuna banjye bandi ndizera ko bazakomereza aho tugeze ubu kandi mbifurije intsinzi”. Kwizera Pierre Marshal.

Kwizera Pierre Marchal asezera ku bakunzi ba Volleyball

Kwizera Pierre Marchal asezera ku bakunzi ba Volleyball

Mu mpera z’Ukwakira 2015  nabwo uyu mugabo yari yatangaje ko asezeye nk’umukinnyi mu mukino wa Volleyball kubera imvune yari afite mu kuboko. Nyuma yaje kuba umutoza wa Kirehe VC mu mwaka w’imikino wakurikiyeho mbere yuko ava mu gutoza agasubira mu kibuga aguzwe n’ikipe ya Gisagara Volleyball Club.

Uyu mukinnyi, Kwizera wabaye umukinnyi mpuzamahanga mu myaka icumi ishize mu Rwanda, yakiniye amakipe nk’Umubano Blue Tigers, Kigali Volleyball Club, APR Volleyball Club, O.M.K Volleyball Cub muri Algeria, INATEK Volleyball Club, Rayon Sport akaba asezeye mu ikipe y’igihugu akinira Gisagara Volleyball Club.

Ashimira abatoza bamufashije; barimo Jean Marie Nsengiyumva ashimwa cyane kuko yakomeje kumugorora akazamuka mu rwego rwe, undi ni Jean Luc Ndayikengurikiye yamwigishije gukina imyaka yose, uretse Libero, undi ni umutoza Eugene Ngendahayo wamutoje akiri muto, ndetse wanamuhaye ifatizo rwo gukina volleyball.

Abandi ashima ni abatoza nka Paul Bitok w’ikipe y’igihugu ndetse avuga ko yamufashije gukura mu mutwe ku buryo yageze ku rwego mpuzamahanga, undi ni Umufaransa Gerrard wamutoje mu mwaka wa 2006-2007.

Marshal yatangiye gukina volleyball yiga mu mwaka wa 4 mu mashuri abanza hari mu mwaka wa 1998 afite imyaka 10, aza gukina amarushanwa y’abana mu mashuri abanza atwara ibikombe 2, yaje kujya mu mashuri yisumbuye atwara ibikombe by’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye aho yatwaye ibikombe bitatu, atwara ibikombe by’amashuri yisumbuye inshuro imwe, anatwara igikombe cy’igihugu n’Akarere ka Ngoma.

Uyu musore kandi yatwaye igikombe cy’igihugu na Kigali volleyball, atwara shampiyona eshanu na APR, ibikombe byo kwibuka na APR, ndetse na INATEK atwara amarushanwa abiri ya Kampala Amateur Volleyball na APR ndetse na INATEK

Yatangiye gukinira ikipe y’igihugu kuva mu mwaka wa 2006 kugera mu mwaka wa 2015, aho yegukanye amarushanwa ya Zone inshuro eshatu na Sub zone, mu mwaka wa 2011-2014 na 2015.

Kuva mu mwaka wa 2006-2015, uyu mukinnyi yakinnye imikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo mu gikombe cy’Afurika, akaba atarigeze yegukana iri rushanwa na rimwe n’ubwo yarisibye inshuro ebyeri mu mwaka wa 2013 na 2014.

Kwizera Pierre Marchal asezera ku bakinnyi bagenzi be

Kwizera Pierre Marchal asezera ku bakinnyi bagenzi be 

Kwizera Pierre Marchal asezera ku mutoza Paul Bitok

Kwizera Pierre Marchal asezera ku mutoza Paul Bitok

Kwizera Pierre Marchal aririmba indirimbo yubahiriza igihugu cy'u Rwanda

Kwizera Pierre Marchal aririmba indirimbo yubahiriza igihugu cy'u Rwanda

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yitabajwe mu mikino ya Zone 5

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yitabajwe mu mikino ya Zone 5

AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Marchal6 years ago
    Igihe n'umwanzi koko. wari wihariye mugukora bloque.wari uwa mbere mu Rwanda.





Inyarwanda BACKGROUND