RFL
Kigali

Umuhanzi Jaguar arashakishwa na polisi nyuma yo gukora impanuka akaburirwa irengero.

Yanditswe na: Fred MASENGESHO
Taliki:20/07/2017 20:00
0

Charles Njagua Kanyi uzwi ku izina rya Jaguar arimo gushakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yaho imodoka bivugwa ko ari iye ikoreye impanuka mu mujyi wa Nairobi mu gihugu cya Kenya.Iyi ni impanuka idakanganye yakozwe n’imodoka na n’ubu itaravugwa ubwoko bwayo gusa benshi bemeza ko ari iya Jaguar yagonganye n’iy’uwitwa Rose Masomi kuwa 13 Nyakanga 2017.

Aya ni amakuru yashyizwe hanze n’umupolisi ukorera mu gace gaherereyemo inganda ufite nomero OB/41/13/2017. Avugana n’imwe mu maradiyo yo muri Kenya kuri telefone,Rose yavuze ko yagonzwe n’imodoka ya Jaguar uri mu bijyanye no kwiyamamariza kuba umudepite. Yagize ati”Umushoferi yari ahugiye kuri telephone ubwo imodoka ye yangongaga araza tuvugana gake”.

Uyu mugore yongeraho ko Jaguar yahise asimbuka asubira mu modoka ahita akomeza kwigendera avuga ko ahuze.Abapolisi bakurikirana iki kibazo bavuga ko bahamagaje Jaguar gusa ngo na n’ubu ntaritaba.

Src:Tuko.co.ke


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND