Nyuma yo kwerekana ibice bibiri bya Filime Urugamba, bikishimirwa na benshi mu bakunzi ba filime nyarwanda ndetse bakagira amatsiko y’igice kizakurikiraho, kuri ubu amakuru ariho nuko igice cya gatatu kigiye kwerenwa.
Urugamba ni filime nyarwanda yakozwe n’ikigo cy’African Movie Market gifatanyije na Habiyakare Muniru. Ni filime ishingiye ku nkuru y’umukobwa ukundwa n’umuntu utazwi kuko atigeze amumenya mu gihe yajyaga amuhamagara.
Habiyakare Muniru, umwanditsi w'iyi filime yabwiye Inyarwanda.com ko igice cyayo cya gatatu kizerekanwa tariki 23 Nyakanga 2017 mu gikorwa kizabera mu mujyi wa Kigali muri Quelque part kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba, kwinjira akaba ari 1000Fr ndetse hakaba hari n’abazinjirira ku butumire buri gutangwa.
Habiyakare Muniru, yakomeje avuga ko iki gice cya gatatu kigiye kwerekanwa giteye amatsiko cyane bitewe n’aho igice cya kabiri cyarangiriye. Yavuze kandi ko igice cya gatatu ari inkuru iryoshye cyane kurusha ibice bibiri byabanje. Mu kwerekana iki gice cya 3, ngo hazaba hari abakinnyi ba Filime nyarwanda bakunzwe barimo Didier, Gratien Niyitegeka n’abandi batandukanye.
TANGA IGITECYEREZO