RFL
Kigali

Handball U20: Ntabanganyimana yahamagaye 20 bagomba kwitegura imikino Nyafurika

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/07/2017 11:07
1


Ntabanganyimana Antoine umutoza w’ikipe y’igihugu y’umukino wa Handball mu Rwanda, yahamagaye abakinnyi 20 batarengeje imyaka 20 bagomba kwitabira umwiherero urarayo (Residential Camp) kuwa 16 Nyakanga 2017 bitegura kujya i Dakar muri Senegal ahazabera imikino Nyafurika y’ingimbi kuva tariki ya 1-5 Kanama 2017.



Umwiherero w’aba basore uzabera mu Karere ka Huye kuva ku Cyumweru tariki 16 Nyakanga 2017, ukazitabirwa n’abakinnyi 20 bazavamo 14 bazurira indege izabajyana i Dakar guhagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika (IHF Handball Trophy/Continental phase), irushanwa riba buri myaka ibiri kuva ryatangizwa mu 2011.

U Rwanda rwabonye iyi tike nyuma yo gutwara igikombe cy’Akarere ka Gatanu B rutsinze Uganda ku mukino wa nyuma mu irushanwa ryaberaga muri Uganda. Icyo gihe mu Ukuboza 2016, u Rwanda rwatsinze Uganda amanota 38-32.

Dore abakinnyi 20 bahamagawe:

1.Bananimana Samuel (APR HC)

2.Hakizimana Jean Claude (Es Kigoma)

3.Sengoga Credo Bruno (St Aloys)

4.Tuyishime Zacharie (Police HC)

5.Muhumure Elysée (Inyemeramihigo HC )

6.Urangwanimpuhwe Guido (ADEGI)

7.Muhawenayo Jean Paul (APR HC)

8.Nshimiyimana Alexis  (APR HC)

9.Mbesutunguwe Samuel (Es Kigoma)

10.Rwamanywa Viateur (APR HC)

11.Karenzi Yannick (APR)

12.Hakizimana Thierry (ADEGI)

13.Umuhire Yves (Police HC)

14.Murwanashyaka Emmanuel (APR HC)

15.Nshumbusho Maliyamungu (St Aloys)

16.Niyonkuru Shaffy (APR HC)

17.Kayijamahe Yves (Police)

18.Hagenimana Fidele (Police HC)

Umutoza mukuru :Ntabanganyimana Antoine

Abatoza bungirije: Bagirishya Anaclet  na Unjima Alberto

Handball 2016

U Rwanda ruzakina imikino Nyafurika kuko rwatwaye igikombe cy'Akarere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • cloudette6 years ago
    Turishimye kubwabacyinnyibacu lmana izabarinde.





Inyarwanda BACKGROUND