RFL
Kigali

Ku myaka 42, umuraperi wo muri Tanzania Professor Jay yakoze ubukwe

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:13/07/2017 20:04
0


Professor Jay ni umwe mu baraperi bamenyekanye cyane muri muzika yo muri Afurika y’Uburengerazuba, ubu ari no mu bagize inteko ishinga amategeko muri Tanzania, yakoze ubukwe n’umukunzi we bari bamaranye imyaka igera kuri 13 bakundana.



Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Joseph Haule, uzwi nka Professor Jay mu muziki yakoze ubukwe n’umukunzi we Grace Mkonja, ubu bukwe bwabereye mu mujyi wa Dar Es Salaam mu rusengero rwitwa Joseph Catholic Church ruherereye ahazwi nko ku iposta hegereye inkombe z’inyanja y’Ubuhinde.

Ibindi birori byo kwiyakira byabereye muri Mlimani City Hall, ibyamamare mu muziki byinshi byo muri Tanzania byari byitabiriye ubu bukwe. Mu baririmbye mu bukwe bwa Proffessor Jay harimo Diamond Platnumz na Jay Dee. Abandi bitabiriye ubukwe ni nka Harmonize, AY n’abanyapolitiki bazwi muri Tanzania barimo Edward Lowassa wari uhanganye na Magufuli mu matora y’umukuru w’igihugu.

Proffessor Jay yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka Kipi Sijasikia yafatanije na Diamond Platnumz, Nimeamini, Bibi na Babu, nikusaidiaje ndetse yanafatanyije na Rafiki mu ndirimbo ye 'Igikosi'

Reba amwe mu mafoto y’uko byari byifashe mu bukwe:

Professor Jay yari amaze imyaka 13 akundana na Grace

jay

Basohoka mu kiliziya

jay

jay

jay

Harmonize asusurutsa abitabiriye ibirori bya Professor Jay

jay

Abantu bifotoza kuri Diamond ubwo yaririmbaga

jay

Ak'ubuhanzi ntikatumye Professor Jay yemera kwicara gusa. nawe yaririmbiye abitabiriye ubukwe bwe

jay

Umuziki wari wiganje muri ubu bukwe

jay

jay

Professor Jay n'umufasha we

jay

Diamond yari yishimiwe

jay

jay

Harmonize n'umukunzi we mushya nabo bari babukereye

jay

Edward Lowassa asuhuzanya n'umugore wa Professor Jay

jay

jay

umuraperi AY nawe yari yitabiriye ibirori bya mugenzi we

jay

jay

Professor Jay aganiriza Harmoniza n'umukunzi we

Reba hano "Nikusaidiaje", imwe mu ndirimbo za Professor Jay zamenyekanye cyane:






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND