Professor Jay ni umwe mu baraperi bamenyekanye cyane muri muzika yo muri Afurika y’Uburengerazuba, ubu ari no mu bagize inteko ishinga amategeko muri Tanzania, yakoze ubukwe n’umukunzi we bari bamaranye imyaka igera kuri 13 bakundana.
Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Joseph Haule, uzwi nka Professor Jay mu muziki yakoze ubukwe n’umukunzi we Grace Mkonja, ubu bukwe bwabereye mu mujyi wa Dar Es Salaam mu rusengero rwitwa Joseph Catholic Church ruherereye ahazwi nko ku iposta hegereye inkombe z’inyanja y’Ubuhinde.
Ibindi birori byo kwiyakira byabereye muri Mlimani City Hall, ibyamamare mu muziki byinshi byo muri Tanzania byari byitabiriye ubu bukwe. Mu baririmbye mu bukwe bwa Proffessor Jay harimo Diamond Platnumz na Jay Dee. Abandi bitabiriye ubukwe ni nka Harmonize, AY n’abanyapolitiki bazwi muri Tanzania barimo Edward Lowassa wari uhanganye na Magufuli mu matora y’umukuru w’igihugu.
Proffessor Jay yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka Kipi Sijasikia yafatanije na Diamond Platnumz, Nimeamini, Bibi na Babu, nikusaidiaje ndetse yanafatanyije na Rafiki mu ndirimbo ye 'Igikosi'
Reba amwe mu mafoto y’uko byari byifashe mu bukwe:
Professor Jay yari amaze imyaka 13 akundana na Grace
Basohoka mu kiliziya
Harmonize asusurutsa abitabiriye ibirori bya Professor Jay
Abantu bifotoza kuri Diamond ubwo yaririmbaga
Ak'ubuhanzi ntikatumye Professor Jay yemera kwicara gusa. nawe yaririmbiye abitabiriye ubukwe bwe
Umuziki wari wiganje muri ubu bukwe
Professor Jay n'umufasha we
Diamond yari yishimiwe
Harmonize n'umukunzi we mushya nabo bari babukereye
Edward Lowassa asuhuzanya n'umugore wa Professor Jay
umuraperi AY nawe yari yitabiriye ibirori bya mugenzi we
Professor Jay aganiriza Harmoniza n'umukunzi we
Reba hano "Nikusaidiaje", imwe mu ndirimbo za Professor Jay zamenyekanye cyane:
TANGA IGITECYEREZO