Nyuma y’amakuru yari amaze iminsi avugwa ko umukunzi wa Cristiano Ronaldo,Georgina Rodriguez yaba atwite,ubu byabaye impamo nyuma y’uko uyu mukobwa ashyize hanze amafoto ari ahitwa Ibiza,agaragaza ko atwite ndetse ngo akaba ateganya kwibaruka mu kwakira 2017.
Geoorgina Rodriguez wamenyanye na Cristiano Ronaldo muri Nzeri 2016 ubwo yari ari mu birori by’abanyacyubahiro by’uruganda rwa Dolce & Gabbana,byamaze kumenyekana ko agiye kubyarira Cristiano umwana wa kane dore ko mu kwezi gushize uyu mugabo aherutse kwibaruka impanga Eva na Mateo yatwitiwe n’Umunyamerikakazi.
Nk’uko kimwe mu binyamakuru byo mu gihugu cya Porutigari cyatangaje ko abantu benshi bagitangarije ko ngo aba bombi bishimiye cyane ivuka ry’uyu mwana kandi ngo bashimishijwe n’urukundo ruri hagati ya Cristiano na Georgina Rodriguez. Cristiano Ronaldo agiye kubyarana n’uyu mukobwa nyuma yaho yashyize ku mugaragaro ko bakundana ubwo yahabwaga igihembo cya ‘Ballon d’or’ i Zurich mu Busuwisi nyuma y’uko bari babanje kubigira ibanga.
Rodriguez mu mwambaro w’umugore utwite ari kumwe na Cristiano.
ANDI MAFOTO
Georgina Rodriguez ugiye kubyarira Cristiano umwana wa kane.
Rodriguez na Cristiano ibyishimo ni byose mu gihe bitegura kwibaruka.
Source:Dailmail
TANGA IGITECYEREZO