RFL
Kigali

Kitoko agiye kuza mu Rwanda, mu masaha macye araba ageze i Kigali

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/07/2017 14:04
1


Kitoto Bibarwa agiye kuza mu Rwanda nyuma y’imyaka 4 amaze yibera i Burayi mu gihugu cy’u Bwongereza. Nk’uko Kitoko yabitangarije Inyarwanda, kugeza ubu harabura amasaha macye akaba ageze i Kigali.



Kitoko Musabwa Patrick bakunze kwita Kitoko Bibarwa, biteganyijwe ko azagera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Nyakanga 2017 ahagana isaa tatu n’igice z’ijoro (21:30) ku isaha y’i Kigali. Yagize ati: “Nzagera i Kigali kuwa Gatatu (12 Nyakanga) saa 21:30”.

Nkuko Kitoko Bibarwa yabitangarije Inyarwanda.com,aje mu Rwanda muri gahunda y’amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe kuba mu ntangiriro za Kanama 2017, bikaba biteganyijwe ko azamara mu Rwanda iminsi 20. Yagize ati: “Nje muri campaign, mfite iminsi 20 (mu Rwanda)”.

Umuhanzi Kitoko Bibarwa yari amaze imyaka ine avuye mu Rwanda dore ko ko yahavuye tariki 29 Gashyantare 2013. Abajijwe na Inyarwanda.com ibintu yumva afitiye amatsiko cyane, Kitoko yavuze ko afite amatsiko y’ibintu byinshi ndetse yunzemo ko ari hafi ya byose. “Amatsiko ni menshi, sinamacye,..banza ari byose”

Image result for Umuhanzi Kitoko Bibarwa

Kitoko Bibarwa ni umwe mu bahanzi bubatse izina mu muziki nyarwanda

Kitoko atangaje agiye kuza mu Rwanda nyuma ya The Ben uherutse kuza mu Rwanda agataramira abakunzi be nyuma y’igihe kinini bari bamaze bamukumbuye. Ni nyuma kandi ya Meddy na we uherutse kwemeza ko muri uyu mwaka wa 2017 ari bwo azagaruka mu Rwanda. Kitoko Bibarwa uherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Amadayimoni’, ni umuhanzi nyarwanda wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka 'Agakecuru kanjye', Imfura y'inzozi, 'You', ‘Ikiragi’,’Ifaranga’,‘Shitani’, ‘Kano kana’, ‘Rurashonga’ n’izindi.

Image result for Umuhanzi Kitoko BibarwaKitoko yishimiye kugaruka mu Rwanda, ngo afite amatsik y'ibintu byinshi

UMVA HANO 'AMADAYIMONI' INDIRIMBO NSHYA YA KITOKO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    you are welcome brother





Inyarwanda BACKGROUND