RFL
Kigali

MUHANGA: Aba Djs 5 batawe muri yombi bazira gucuruza indirimbo zirimo iza Theo Bosebabireba na Thacien Titus

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/07/2017 9:18
1


I Muhanga mu ntara y’Amajyepfo kuva mu mpera z’icyumweru gishize havugwaga inkuru y’abasore batanu baba bafunze bakurikiranyweho gucururuza ibihangano mu buryo bunyuranyije n’amategeko.



Kubona amakuru kuri aba basore si ibintu byari byoroshye gusa kugeza ubu twabashije kumenya ko aba batawe muri yombi nyuma yo kuregwa na Unity Gospel Music aba bakaba bafitanye imikoranire ya hafi na United Street Promoters. Byatumye dushaka kumenya neza ikibazo uko giteye maze twegera Valens Nibamureke umuyobozi w’iri shyirahamwe maze atunyuriramo ku itabwa muri yombvi ry’aba basore.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com uyu mugabo yagize ati “Ni byo koko aba basore batawe muri yombi, bakurikiranyweho gucuruza ibihangano by’abahanzi dufitanye nabo amasezerano nyamara batabifitiye uburenganzira. Aba basore twarakoranaga nyuma batubwira ko batagikeneye gukorana natwe icyakora nubwo badusezeyeho ntabwo baretse gukoresha ibihangano byacu.”

theoIndirimbo za Theo Bosebabireba  ziri mu zatumye aba basore bazicuruzaga bitemewe n'amategeko batabwa muri yombi

Uyu mugabo watangaje ko aba basore bafashwe mu mpera z’icyumweru dusoje, yabwiye umunyamakuru ko bafashe icyemezo cyo kubakurikirana mu rwego rwo guca umuco mubi wo gucuruza ibihangano by’abanyarwanda mu buryo bw’akajagari nta n'icyo bimarira abahanzi, ibyo we yise ubujura bw’ibihangano nyarwanda.

Icyakora nubwo aba ba Djs batawe muri yombi hahise haboneka indi kompanyi yitwa Vigar yatangiye gufasha aba basore bafunze. Nkuko twabiganirijwe n’umuyobozi wa Vigar, Clesse yadutangarije ko aba basore bafunzwe harimo abanyamuryango babo kandi bakaba basanga batakabaye bafungirwa gucuruza umuziki bagafungwa n'abantu batazwi mu buryo bw’amategeko. Yagize ati:

Twakoze iperereza ryacu dusanga iyo Unity Gospel Music itazwi itanabaho, ikindi aba basore ntabwo twumva uko bagiye kubasaka bagahita babata muri yombi, barabashakamo amafaranga nubu hari amakuru dufite ko bari kubaca ibihumbi magana atatu(300,000frw) kugira ngo babarekure. Twe ntabwo twabyemera ni yo mpamvu twahagurukiye gufasha aba bana mu buryo bw’amategeko kuko si ubu bibaye ahubwo byahozeho kuva na cyera ariko ibi bintu birarambiranye cyane.

thacien

Thacien Titus nawe indirimbo ze ziri mu zatumye aba basore batabwa muri yombi

Amakuru yavaga i Muhanga ubusanzwe yahamyaga ko aba basore bafunzwe nyuma yo guhangana gukomeye hagati y’aya mashyirahamwe ya Vigar na Unity gospel music, gusa ibi byaje kugaragara ko atari byo ahubwo ukuri ari uko bamwe bareze aba Djs abandi bagashaka kubafasha mu by’amategeko. Zimwe mu ndirimbo zafungishije aba ba Djs hashyizwe mu majwi iza Theo Bosebabireba ndetse na Thacien Titus kimwe n'abandi bahanzi cyane cyane abaririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Inyarwanda.com twagerageje kuvugana na Thacien Titus ndetse na Theo Bosebabireba ngo tubabaze niba Unity Gospel Music yafungishije aba bana, ifitanye amasezerano nabo ayemerera gucuruza ibihangano byabo, ntibyadukundira kuko tutabashije kubabona kuri telefone zabo zigendanwa. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Byusa6 years ago
    Mwiriweho , ibi bintu birarambiranye rwose united na vigar muri MUHANGA ,Leta nitabare kuko kujya muri company 2 biragoranye kuko batwaka muri united 3000frw bya buri cyumweru ndetse na 80.000frw ya buri mwaka ngo y'umunyamuryango rero kwishyura company ebyiri kugira ngo twemererwe gucuruza ibihangano byose biragoranye cyane ukagerekaho kwishyura aho ukorera ,imisoro ya leta byose ntago byavamo , leta nirebe uburyo ibagabanya uturere buri comany igire aho ibarizwa kuko buri company iba igaragaza ibihangano ifitiye amasezerano indi nayo ikagira ibndi kandi ntago wacuruza bimwe ngo ureke ibindi .Ubu ni akajagari mu muziki nyarwanda sinabura no kuvuga ko harimo na ruswa ihabwa bamwe mu bahagarariye inzego za leta haba muri police ndetse n'ubushinjacyaha





Inyarwanda BACKGROUND