RFL
Kigali

Jennifer Lopez yatunguranye agaragara ku rubyiniro aririmba atwaye igare-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:4/07/2017 20:27
0


Umuhanzi Jennifer Lopez yagaragaye ku rubyiniro aririmba atwaye igare.Ibi byabaye ubwo yari ari mu birori bya Macy’s Fourth Of July Fireworks.



Jennnifer Lopez w’imyaka 47 y’amavuko amenyereweho udushya twinshi by’umwihariko mu myambarire,muri iki gitaramo yaranzwe no guhindura kenshi imyenda, gusa yageze aho aratungurana cyane ubwo yazaga ku rubyiniro akaririmba anatwaye igare.

Uyu mubyeyi w’abana babiri yasusurukije abari aho mu ndirimbo zitandukanye zirimo ikunzwe cyane Ni Tu Ni Yo yanyuze benshi. J Lo nk’uko bakunze kumwita yagize ati "Iyi ndirimbo mu by’ukuri ivuga ku buryo umuntu akunda bimutunguye,bivuze ngo si wowe,si njye ntawateganya ko ibi byabaho(…)."

Abajijwe niba iyi ndirimbo yaba hari aho ihuriye n’umukunzi we mushya,Alex Rodriguez yasubije ko bitangaje avuga ko ari nk’aho ari byo. Jennifer Lopez yongeyeho ko ashimishijwe cyane no kuba yaririmbye muri ibi birori kuko ngo nawe yajyaga abireba ubwo yari akiri umwana.

Jennifer Ropez

Jennifer Lopez yagaragaye ku rubyiniro atwaye igare

Jennifer Ropez

Jennifer Lopez yaranzwe no guhinduranya imyenda ubwo yari ku rubyiniro

Jennifer Ropez

Jennifer Lopez arimo kuririmba indirimbo ye ikunzwe cyane Ni Tu Ni Yo.

Source: The sun






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND