Kuri uyu wa mbere tariki 3 Nyakanga 2017 nibwo umuhanzi Mr Eazi yakoreraga igitaramo bwa mbere mu Rwanda, muri iki gitaramo Mr Eazi yishimiwe bikomeye nabitabiriye iki gitaramo bose bari bamanitse amaboko bamwereka urukundo.
Igitaramo cy’uyu musore yagihuriyemo na Bruce Melodie ndetse na Charly & Nina. Basusurukijwe kandi n’umuziki wacurangwaga n’aba-Djs babiri ari bo Miller na Marnaud. Mr Eazi ni umusore ukunzwe muri Nigeria ndetse akaba mu bari kwigaragaza cyane muri Afurika mu ndirimbo ‘Leg Over’ aherutse guhuriramo na Wizkid, ‘Dance for You’ yakoranye na Eugy, ‘Body’ n’izindi.
KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI CYANE YAFOTOWE NA AFRIFAME MURI IKI GITARAMO
Iki gitaramo cyabereye muri Kigali Convention Center cyitabiriwe cyane nubwo kwinjira bitari amafaranga make dore ko ibiciro byari 15000frw, 20000frw, 400000frw mu myanya y’icyubahiro kumeza y’abantu umunani.
REBA AMAFOTO Y'IKI GITARAMO:
Bruce Melodie ari mu bataramiye abantuCharly na Nina mu gitaramo cya Mr EaziAba Djs bari bateguwe bamaze gucuranga bashimiye abafanaMr eazi yinjiye asuhuza abafanaMr eazi yeretswe urukundo n'abafanaAmaboko hejuru...Ntajya asiga ingofero ye
AMAFOTO: AFRIFAME PICTURES
TANGA IGITECYEREZO