RFL
Kigali

Peace Cup 2017: Police FC yatsinzwe na Rayon Sports mu mukino ubanza wa kimwe cya kane-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/06/2017 23:09
4

Ikipe ya Police FC yatsinzwe na Rayon Sports ibitego 2-0 mu mukino ubanza wa kimwe cya kane cy’irangiza mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro. Umukino wakinirwaga ku kibuga cya Kicukiro kuri iki Cyumweru.

Seninga Innocent wari wakoze impinduka imwe mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga atsinda FC Marines ibitego 4-2 mu mukino wa nyuma wa shampiyona, yatsinzwe ibitego 2-0 byose byabonetse mu gice cya kabiri cy’umukino.

Igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 68’ w’umukino  gitsinzwe na Nahimana Shassir mbere yuko Ndacyayisenga Jean d’Amour yungamo ikindi ku munota wa 89’ w’umukino.

Muiri uyu mukino, Rayon Sports yakoze amakosa umunani (8) yatumye Police FC itera imipira umunani (8) y’imiterekano mu gihe Rayon Sports nayo yateye imipira irindwi (7) y’imiterekano ihwanye n’amakosa abakinnyi ba Police FC bakoze.

Mu gice cya mbere kandi ni ho Rayon Sports yabonye koruneri ebyiri (2) mu gihe Police FC nta n’imwe yabonye. Muhire Kevin yahawe ikarita y’umuhondo ku munota wa 38’ nyuma y’ikosa yakoreye kuri Danny Usengimana ukina asatira muri Police FC.

Nova Bayama yasimbuwe na Tidiane Kone naho Manishimwe Djabel asimburwa na Irambona Eric Gisa ku ruhande rwa Rayon Sports mu gihe Biramahire Abedy yasimbuwe na Songa Isaie ku ruhande rwa Police FC.

KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI Y'UYU MUKINO

 Mu mukino wo kwishyura uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kamena 2017, ikipe ya Police FC irasabwa nibura gutsinda ibitego 3-0 kugira ngo yizere gukomeza mu mikino ya ½ cy’irangiza.

Undi mukino waberaga kuri sitade umuganda, ikipe ya FC Marines yafashijwe na Jimmy Mbaraga kunganya na Espoir FC igitego 1-1.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Police FC: Nzarora Marcel, Mpozembizi Mohammed, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Umwungeri Patrick, Twagizimana Fabrice, Nizeyimana Mirafa, Ngendahimana Eric, Mushimiyimana Mohammed bita Meddy,, Imurora Japhet, Biramahire Abeddy na Usengimana Danny.

Rayon Sports: Bashunga Abouba, Manzi Thierry, Munezero Fiston, Mugabo Gabriel, Ndacyayisenga Jean d’Amour Mayor, Muhire Kevin, Kwizera Pierrot, Nahimana Shassir, Manishimwe Djabel, Nshuti Savio Dominique na Tidiane Kone.

11 ba Police FC babanje mu kibuga

11 ba Police FC babanje mu kibuga

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

Umwungeri Patrick myugariro wa Police FC inyuma ya Tidiane Kone rutahizamu wa Rayon Sports

Umwungeri Patrick myugariro wa Police FC inyuma ya Tidiane Kone rutahizamu wa Rayon Sports

 Manzi Thierry wa Rayon Sports azamukana umupira

Manzi Thierry wa Rayon Sports azamukana umupira

Nzarora Marcel umunyezamu wa Police FC atera ishoti ahereza bagenzi be

Nzarora Marcel umunyezamu wa Police FC atera ishoti ahereza bagenzi be

 Umwungeri Patrick inyuma ya Savio Nhsuti Dominique

Umwungeri Patrick inyuma ya Savio Nshuti Dominique

Biramahire Abedy na Munezero Fiston bakurikiye umupira

Biramahire Abedy na Munezero Fiston bakurikiye umupira

Bashunga Abouba yari yabanje mu izamu rya Rayon Sports

Bashunga Abouba yari yabanje mu izamu rya Rayon Sports

Umufana wa Rayon Sports

Umufana wa Rayon Sports

Seninga  Innocent umutoza mukuru wa Police FC na Masud Djuma wa Rayon Sports ku murongo w'amabwiriza

Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC na Masud Djuma wa Rayon Sports ku murongo w'amabwiriza

Nizeyimana Mirafa ukina hagati muri Police FC ategwa na Manishimwe Djabel wa Rayon Sports

Nizeyimana Mirafa ukina hagati muri Police FC ategwa na Manishimwe Djabel wa Rayon Sports

Nizeyimana Mirafa yakomeje gukurikira umupira

Nizeyimana Mirafa yakomeje gukurikira umupira

Twagizimana Fabrice bita Ndikukazi kapiteni mukuru wa Police FC akuraho umupira

Twagizimana Fabrice bita Ndikukazi kapiteni mukuru wa Police FC akuraho umupira  kuko Nahimana Shassir yari hafi aho

Nahimana Shassir mu mugongo wa Kwizera Pierrot yishimira igitego

Nahimana Shassir mu mugongo wa Kwizera Pierrot yishimira igitego

Abafana ba Rayon Sports

Abafana ba Rayon Sports

Imurora Japhet uri gukina imikino ye ya nyuma muri Police FC mbere yo kugana muri Eastern Sports of Hong Kong mu Bushinwa

Imurora Japhet uri gukina imikino ye ya nyuma muri Police FC mbere yo kugana muri Eastern Sports of Hong Kong mu Bushinwa

Ndacyayisenga Jean d'Amour bita Meya wanatsinze igitego cya kabiri ubwo yari agiye kunaga umupira

Ndacyayisenga Jean d'Amour bita Meya wanatsinze igitego cya kabiri ubwo yari agiye kunaga umupira

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cyatsinzwe na Ndacyayisenga Jean d'Amour

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cyatsinzwe na Ndacyayisenga Jean d'Amour

Abafana ba Rayon Sports bashimirwa nyuma y'umukino

Abafana ba Rayon Sports bashimirwa nyuma y'umukino

Dore uko gahunda ya ¼ iteye:

Ku Cyumweru tariki 18 Kamena 2017

-Police FC 0-2 Rayon Sports 

-FC Marines 1-1 Espoir FC 

Kuwa Mbere tariki 19 Kamena 2017

-Amagaju FC vs AS Kigali (Nyamagabe, 15h30’)

-Bugesera FC vs APR FC (Nyamata, 15h30’)

AMAFOTO: ABAYO Sabin/AFRIFAME PICTURES

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jimmy 3 years ago
    iwabo mugihug baratsinda " arko umuziro ni ugutsinda izamahanga ewe Mana y'ijuru Iby'umupira ntimuzasubire kubimbwira. ikimbabaz cyikanashengur umutim ni uko bafata (F) umwene gihugu yariye bakayaremek abobazungu ngobaratoz??? ese kombona abaturany bacu batozwa nababo ntibatind kdbikuz bakatwara igikombe????
  • 3 years ago
    igitego cya kabiri ni ndikukazi witsinze kumupira waruhinduwe na mrya
  • Safi 3 years ago
    Yegora bambarize Jimmy abobazungu baba bazana ngo baratoza buriy nazi ibyobatoza? Kko uziko uriy mutoza mukuru wa Mavubi Antoine Hey arutwa na Masud Djuma kbx wa Rayon Sport.... Rero abica mmutwe ngwara jonjora knd nazi nabakinnyi bomuRda yarangiza ngwaratoza kwel? Kd murda harabana baz footb ark bakarya (beach) knd namwe murabaz njyew ryose uriy mutoz yaje kutwicira Umupira Murwanda Kko iriya Équipe niyar gutsind Amavubi kbx
  • 3 years ago
    rayon sport oyeeeeeeee

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND