RFL
Kigali

Byinshi kuri Rwanda Fiesta igitaramo kizitabirwa na Diamond,Vanessa Mdee n'abahanzi b'abanyarwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/06/2017 17:18
1


Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga no muri bimwe mu binyamakuru hagaragara inkuru z'uko Morgan Hertage na Diamond bagiye guhurira mu gitaramo i Kigali, ibyari inkuru byaje kuba impamo nyuma yuko Lee uri gutegura iki gitaramo ashyiriye hanze ibyapa bicyamamaza agatangaza n'amakuru arambuye kuri iki gitaramo.



Iki gitaramo cya Rwanda Fiesta giteganyijwe kuba ku wa 2 Nyakanga 2017.  Diamond ni umwe mu bahanzi b'ibyamamare bazagaragara muri iki gitaramo bituma benshi bakomeje kukimwitirira nkuko ariwe muhanzi w’umunsi. Iki kikaba kizabera i Nyamata muri Hotel izwi nka Golden Tulip, aho kugeza magingo aya abahanzi bose bazatarama muri iki gitaramo niba nta mpinduka zibayeho bakaba bamaze kumenyekana mu bazava hanze hakaba harimo Diamond na Vanessa Mdee naho mu Rwanda ni Yvan Buravan, Dj Pius ndetse na Charly&Nina.

Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Lee umugabo watumiye aba bahanzi mu gitaramo yise Rwanda Fiesta yavuze ko ari ubwa mbere iki gitaramo kibaye ariko cyizahora kiba buri mwaka.Ku kibazo cy’itsinda rya Morgan Hertage uyu mugabo wateguye iki gitaramo yabwiye Inyarwanda ko yavuganye nabo ariko atarafata icyemezo cyo kubazana kuko hari ibitarajya ku murongo kugeza ubwo ashyize hanze ibyapa byamamaza iki gitaramo. Gusa nkuko abitangaza ngo aramutse amaze kumvikana nabo ku buryo baza, yahindura ibi byapa akabongeraho gusa nanone ngo yagombaga kuba yamamaje abo bamaze kumvikana.

Rwanda FiestaAbahanzi bazitabira iki gitaramo bamaze gutangazwa

Morgan Heritage byitezwe ko nabo bazitabira iki gitaramo ni itsinda ry’abavandimwe bakomoka ku muhanzi ukomeye muri Amerika witwa Denroy Morgan. Iri tsinda ryashinzwe mu 1994, rigizwe na "Peetah" Morgan, Una Morgan, Roy "Gramps" Morgan, Nakhamyah "Lukes" Morgan ndetse na Memmalatel "Mr. Mojo" Morgan.

Gusa ntabwo bari kugaragara ku rutonde rw’abahanzi bazatarama muri iki gitaramo. Lee abivugaho akaba yagize ati"Abanyarwanda babeshywe kenshi gusa njye sinababeshya aba nitumara kumvikana nzabongera ku bandi ariko byibuza abantu babe bamenye ko aba aribo bahanzi bazitabira iki gitaramo mu gihe cyose Morgan Hertage tutararangizanya, gusa ibiganiro birakomeje nitugira igihinduka muzabimenya."






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • joseph6 years ago
    Ndabaza Heritage Morgan arihe?? cyangwe mwabuze ayo kumwishura naho Alicia keys iwe byagenze gute Ko navuye munama mwanze kuva kwizima





Inyarwanda BACKGROUND