RFL
Kigali

Makombe yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Yesu wambambiwe’ yakoranye na Murame-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/06/2017 10:39
1

Umuhazi Makombe yashyize hanze amashusho y’indirimbo yakoranye na Murame. Ni indirimbo bise ‘Yesu wambambiwe’ ikubiyemo ubutumwa buvuga ku ntsinzi abatuye isi babonye ivuye mu maraso ya Yesu Kristo.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Makombe yadutangarije ko indirimbo yabo bayanditse bashaka kubwira abatuye isi ya none ko hari umwami wababambiwe akabakura mu mwijima w’icuraburindi barimo nta rumuri akabahindurira izina bakaba abana mu rugo rw'Imana ari byo bitanga ibyiringiro by’uko bazabona Imana Data wa twese ndetse bakazanayishimira kubw’amaraso ya Yesu.

Ku bijyanye n’inzozi afite mu muziki we, Makombe yagize ati:"Ndifuza ko uyu mwaka wa 2017 kuzuza album yanjye ‘Audio’ ndetse no gukora amashusho y’indirimbo ya gatatu.Ndateganya gukora ibitaramo mu buryo bushoboka bwose kugira ngo indirimbo zirusheho kugera ku mubare mwinshi w’abatuye isi cyane ko hari abo zahumuriza zikabagarurira ibyiringiro."

Makombe

Yakomeje agira ati: "Muri uku kwezi kwa Gatandatu harasohoka izindi ndirimbo 3 nizera ko zizubaka imitima y’abanyarwanda. Nkaba ndangiza nsaba abanyarwanda gushyigikira umuziki wa Gospel kuko ni imwe mu nzira z’ivugabutumwa ifite imbaraga iyo ikoreshejwe neza."

REBA HANO 'YESU WAMBAMBIWE' YA MAKOMBE FT MURAME







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Muvandimwe aggee3 years ago
    Nice video makombe turagukunda kandii courage tukurinyuma uratunezeza


Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND