RFL
Kigali

Eden Hazard ntazakina imikino ya mbere ikipe ya Chelsea izakina muri Shampiyona y’umwaka utaha

Yanditswe na: Editor
Taliki:6/06/2017 11:28
0


Rutahizamu w’ikipe ya Chelsea Eden Hazard ntabwo azakina imikino ya mbere ikipe akinira izakina muri Shampiyona y’igihugu cy’u Bwongereza.



Ibi bibaye nyuma y’uko uyu mukinnyi avunikitse akabumbambari ku kuguru kw’iburyo ubwo yari mu myitozo mu ikipe ye y’igihugu y’u Bubiligi kuri iki cyumweru. Ibi byemejwe n’abaganga basuzumye uyu mugabo bakavuga ko agomba kuguma hanze y’ikibuga igihe kingana n’amezi atatu,ni mu gihe shampiyona yo mu gihugu cy’u Bwongereza yo igomba gutangira tariki 12 Kanama 2017. Raporo yavuye aho ikipe y’igihugu y’Ababiligi iri gukorera imyitozo ivuga ko uyu mukinnyi atazakina imikino ikipe y’u Bubiligi izakinamo n’amakipe y’ibihugu ya Repubulika ya Ceki (the Czech Republic) na Esitoniya(Estonia).

Inkuru dukesha Dailymail ivuga ko iyi mvune ya Hazard wari witwaye neza mu mwaka ushize atsinda ibitego 17, izagira ingaruka ku kuba yagurwa n’ikipe ya Real Madrid yari yatangiye kumwifuza aho yari yamutanzeho miliyoni 89.3 z’amapawundi kugira ngo abe yajya kuyikinira muri shampiyona itaha.

Eden Hazard fractured his ankle in training on Sunday and could be out for up to three months

Eden Hazard utazakina imikino ya mbere mu ikipe ya Chelsea muri Shampiyona itaha kubera imvune

Hazard was set to play in two games for his country but is now set for a period on the sidelines

Hazard trains with his Belgium team-mates on Saturday, a day before breaking his ankle

Eden Hazard ari mu myitozo mbere yo kuvunika

Eden Hazard

Eden Hazard afite ikibazo cy'imvune






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND