RFL
Kigali

Panache yiyemeje gushyigikira siporo mu rubyiruko nyuma yo gutegura irushanwa ry’abagendera kuri Skate

Yanditswe na: Editor
Taliki:5/06/2017 20:03
0


Uruganda rwa Skol rubinyujije mu kinyobwa cyayo kidasembuye cya Panache ruherutse gutera inkunga irushanwa ry’abagendera kuri ‘Skate’ ryiswe “The best of East Africa Championship-Skateboarding” ndetse uru ruganda rumaze kuba ubukombe mu Rwanda, rwaniyemeje gukomeza gufasha urubyiruko guteza imbere impano zabo muri siporo.



Iri rushanwa ryabereye mu kigo cya SOS Village, Kacyiru ku wa Gatandatu ushize tariki ya 27 Gicurasi 2017, maze rihuriza hamwe abafite impano zo kugendera kuri skate bagera kuri 15 baturutse mu bihugu bigize akarere ka Afrika y’Iburasirazuba.

Nkuko ubuyobozi bwa Skol Brewery Ltd bwabitangaje ngo bwishimiye gutera inkunga iri rushanwa ahanini bagendeye kuri imwe mu ntego yabo yo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu bakoreramo.

Umuyobozi w’uruganda rwa Skol, Haguma Anita yagize ati“ Imwe mu ntego yacu ni ukugira uruhare mu gihugu dukoreramo. Twizera mu by’ukuri ko gushyigikira siporo y’urubyiruko ari inzira nziza y’iterambere rirambye kandi bifasha mu kuzamura ibikorwa bifatika kuko urugero nka ‘Skateboarding’ igira uruhare mu buryo bw’imbara z’umubiri n’imitekerereze ku buzima bw’ubugimbi no ku buzima bw’ahazaza.”

Skate

Skate

Bamwe mu berekanaga ubuhanga bafite muri iri rushanwa

Intego nyamukuru y’iri rushanwa kwari uguhuriza hamwe urubyiruko bahujwe na siporo bakunda, kumurika impano ziri mu karere no kubashyigikira babashishikariza gukunda siporo.

Abahatanaga barushanyijwe mu byiciro bitatu birimo kunyaruka cyane(Best run contest), kugendera ku nzira igoye( Best trick contest) hamwe n’usimbuka akagera kuri cyane (Highest Ollie contest) ahagiye hahembwa muri buri kiciro uwahize abandi.

Uwaje ku isonga mu byiciro byose hamwe ni Baldwin Wulffaert, umubiligi utuye mu Rwanda, wahembwe igikoresho bagenderaho gishya (skateboard).

Skate

Baldwin Wulffaert(ubanza ibumoso) ni we wegukanye umwanya wa mbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND