Cheik Isamael Tiote Umunya-Cote d’Ivoire wahoze muri NewCastle United mbere y'uko agana mu ikipe ya Beijing Enterprises yitabye Imana ku myaka 30 y’amavuko nyuma yo kugwa mu kibuga ubwo yari mu myitozo yo kuri uyu wa Mbere.
Dail Mail yanditse ko ibinyamakuru byo mu Bushinwa byatangaje ko uyu mugabo wari unafatiye runini ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire yagize ikibazo bakabona aguye mu kibuga, bakamugeraho basanga yashizemo umwuka.
Abatuye umugabane wa Afurika batangiye kwizera aya amakuru ubwo umunya-Senegal Demba Ba banakinyanye muri New Castle mu gihe cy’imyaka itandatu n’igice, ubwo yandikaga kuri Twitter ko amusabira ijuru ku Mana. Mu magambo ye, Demba Ba yanditse ati” Imana iguhe iruhuko ridashira muvandimwe Tiote'.”
Tiote yakinnye imikino 156 mu ikipe ya NewCastle ubwo yayigeragamo avuye muri FC Twente mu Buholandi mu 2010.
Nyakwigendera Tiote yakinnye imikino 52 mu ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire (Les Elephants) akina hagati akaba avuye ku isi abatsindiye igitego kimwe (1).
Ubwo Tiote yageraga muri Beijing Enterprises (China)
Cheik Tiote wari ufite imyaka 30 yakiniye Cote d'Ivoire imikino 52
IMANA IMUHE IRIHUKO RIDASHIRA
TANGA IGITECYEREZO