RFL
Kigali

Cheik Tioté wahoze muri New Castle United yitabye Imana ku myaka 30

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/06/2017 18:10
0


Cheik Isamael Tiote Umunya-Cote d’Ivoire wahoze muri NewCastle United mbere y'uko agana mu ikipe ya Beijing Enterprises yitabye Imana ku myaka 30 y’amavuko nyuma yo kugwa mu kibuga ubwo yari mu myitozo yo kuri uyu wa Mbere.



Dail Mail yanditse ko ibinyamakuru byo mu Bushinwa byatangaje ko uyu mugabo wari unafatiye runini ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire yagize ikibazo bakabona aguye mu kibuga, bakamugeraho basanga yashizemo umwuka.

Abatuye umugabane wa Afurika batangiye kwizera aya amakuru ubwo umunya-Senegal Demba Ba banakinyanye muri New Castle mu gihe cy’imyaka itandatu n’igice, ubwo yandikaga kuri Twitter ko amusabira ijuru ku Mana. Mu magambo ye, Demba Ba yanditse ati” Imana iguhe iruhuko ridashira muvandimwe Tiote'.”

Tiote yakinnye imikino 156 mu ikipe ya NewCastle ubwo yayigeragamo avuye muri FC Twente mu Buholandi mu 2010.

Nyakwigendera Tiote yakinnye imikino 52 mu ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire (Les Elephants) akina hagati akaba avuye ku isi abatsindiye igitego kimwe (1).

Cheick Tiote has died after collapsing during a training session in China

Ubwo Tiote yageraga muri Beijing Enterprises (China)

The Ivorian spent seven years with Newcastle United before moving to China

Cheik Tiote wari ufite imyaka 30 yakiniye Cote d'Ivoire imikino 52

IMANA IMUHE IRIHUKO RIDASHIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND