RFL
Kigali

Kuba umukinnyi wayo w’imena akomoka muri Israel byatumye filime ‘Wonder Woman’ ikumirwa muri Libani

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:5/06/2017 17:18
0


Filime Wonder Woman yasohotse kuri uyu wa 5 tariki 02/06/2017, igihugu cya Libani kikaba cyarahise kiyikumira biturutse ku kuba umukinnyi w’imena wayo Gal Gadot akomoka muri Israel ndetse akaba yaranabaye ingabo mu gisirikare cya Israel.



Iyi filime iri kubica bigacika mu minsi 3 gusa imaze isohotse ndetse irerekanwa mu bica bitandukanye by’isi, kugeza ubu imaze kwinjiza $223,005,000. Ni filime yakozwe inatunganywa na kompanyi zo muri Amerika ariko ibi Libani ntibikozwa nyuma yo kumenya ko umukinnyi wayo w’imena Gal Gadot, witwa Diana Prince muri filime, akomoka muri Israel, igihugu kimaze imyaka myinshi kiri mu makimbirane na Libani.

Gal Gadot ni we mukinnyi w'imena (Diana Prince/Wonder Woman) muri filime 'Wonder Woman'

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’imbere mu gihugu (Ministry of interior affairs) yatangaje ko nta hantu iyi filime yemerewe kwerekanwa mu gihugu cya Libani kubera ko Gal Gadot ari umunya Israeli wuzuye ku buryo yarereweyo akanakora igisikare cyaho mu gihe cy’imyaka 2 nk’uko bisabwa na Israel kuri buri muturage wayo.

Usibye iby’iyi filime gusa, nta kindi kintu icyo aricyo cyose giturutse muri Israel gishobora kwinjizwa muri Libani ndetse abaturage bayo ntibemerewe gukorera ingendo muri Israel. Gusa icyaje gutungurana ni uko hari izindi filime Gal Gadot yakinnyemo atari umukinnyi w’imena zikerekanwa muri Libani. Ibi bihugu byombi bifitanye amakimbirane ashingiye kuri politiki amaze igihe kinini.

Ibindi wamenya kuri Gal Gadot

Gal Gadot Varsano ni umukinnyi wa filime w’umunya Israel, afite imyaka 32 kandi afite n’umugabo w’umunya Israel bashakanye muri 2008 bafitanye abana 2. Gal Gadot ni n’umunyamideli. Ba sekuru ba Gal Gadot ni abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abayahudi mu ntambara ya kabiri y'isi (holocaust).

Gadot n'umugabo we Yaron Versano

Yabaye Nyampinga wa Israel

Mu mwaka wa 2004 ubwo yari afite imyaka 18 gusa, Gal Gadot yahataniye ikamba rya Nyampinga wa Israel aranaritsindira. Yanitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’isi (Miss Universe) muri 2004. Nyuma y’imyaka 2 yahise yerekeza mu ngabo z’igihugu (Israel Defense Forces) aho yari ashinzwe ibyo gutoza imirwano. Atangaza ko muri iyo myaka 2 ikintu gikomeye yakuyemo ari ukubaha n’ikinyabupfura.

Yabaye Nyampinga wa Israel muri 2004

Yakinnye mu bice 4 bya Fast & Furious Franchise

Gal Gadot yanakinnye mu bice bigera kuri 4 bya Fast & Furious yitwa Gisele, ahamya ko yatoranyijwe gukina muri iyi filime kubera ubumenyi yavanye mu gisirikare bwo gukoresha intwaro. Yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2016 ubwo yakinaga ari ‘Wonder Woman’ muri filime ‘Batman vs Superman: Dawn of Justice’, mbere yo gukina ngo yahawe imyitozo ku mikino yo kurwana nka Kung-Fu, Swordsmanship, Kickboxing, capoeira na jiu jitsu.

Gal Gadot muri Fast & Furious nka Gisele

Gal Gadot kandi azwiho gutwara moto yo mu bwoko bwa Ducati Monster S2R yasohotse muri 2006. Umugabo we ni umucuruzi ucuruza ibijyanye n’inyubako n’ubutaka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND