RFL
Kigali

Real Madrid yanyagiye Juventus yegukana Champions League, Cristiano na Zidane bagereka uduhigo ku tundi –AMAFOTO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:4/06/2017 10:41
1


Ikipe ya Real Madrid yaraye yegukanye ku nshuro ya kabiri yikurikiranije igikombe cya c nyuma yo kunyagira ku mukino wa nyuma ikipe ya Juventus de Turin ibitego 4-1, yatsindiwe na Cristiano Ronaldo warebye mu izamu inshuro ebyiri, Casemiro na Asensio mu gihe Mario Mandzukic ari we waboneye Juventus impozamarira.



Izi kipe zombi mbere y’uyu mukino wabereye mu mujyi wa Cardiff zahabwaga amahirwe mu buryo bujya kungana ku buryo byari bigoye kwemeza uri butsinde.

Juventus yari yageze ku mukino wa nyuma idatsinzwe umukino n’umwe ndetse yari yarinjijwe ibitego 3 gusa byayihaga igitinyiro gishingiye ku bwugarizi bwa yo mu gihe kandi ubusatirizi buyobowe na Gonzalo Huguain, Mario Mandzukic na Dybala na bo ntawashidikanyaga ku musaruro wa bo, ku rundi ruhande Real Madrid yagize umwaka mwiza na yo nk’ibisanzwe ikinyuranyo cyari gitegerejwe kuri Cristiano Ronaldo na bagenzi be barimo Marcelo, Isco, Benzema, Carvajal, Ramos, Modric n’abandi bashobora guhindura ibintu umunota uwo ariwo wose.


Sergio Ramos lifts the Champions League trophy after Real Madrid's dominant victory over Juventus on Saturday nightSergio Ramos na bagenzi be bazamuye igikombe cya 12 cya UEFA Champions League, Real Madrid yegukanye kuva mu 1956 ubwo bakegukanaga bwa mbere

Cristiano Ronaldo was the main man once again as he netted twice to help Real Madrid to an emphatic 4-1 victoryRonaldo yongeye kwigaragaza nk'umukinnyi ukomeye ku isi

Twinjiye mu mukino nyirizina, ikipe ya Juventus ni yo yinjiye neza mu kibuga ndetse iminota 15 ya mbere iyi kipe yokeje igitutu izamu rya Real Madrid cyakoze ntiyabasha kubyaza umusaruro amahirwe bagiye babonye, kugeza ubwo abasore ba Zinedine Zidane bakangutse batangira guhanahana neza basatira izamu ndetse ku munota wa 21 gusa w’umukino Cristiano Ronaldo afungura amazamu nyuma yo guhererekanya neza hagati ye, Isco na Carvajal.

Ronaldo notched his first of the night as his first-time shot deflected in off Leonardo Bonucci to break the deadlock

Ronaldo (left) watches on as his shot flies past Gianluigi Buffon and into the bottom corner of the net to open the scoring

The effort took a slight deflection off Juventus defender Leonardo Bonucci as Ronaldo opened the scoring for Real MadridCristiano Ronaldo ubwo yafunguraga amazamu ya Gianluigi Buffon

Ronaldo wheels away in celebration after doing what he does best - netting in the biggest of occasions for Real MadridNk'umukinnyi koko ukomeye Cristiano Ronaldo yigaragaza mu mikino y'ingenzi

The Portuguese superstar produced his trademark celebration in front of the Juventus fans at the Principality StadiumMu buryo amenyereweho bwo kwishimira igitego, Cristiano yongeye kubikora kuri Principality Stadium

Real Madrid yakomeje gusatira, gusa Juventus na yo ikanyuzamo ikagaragaza ko ititeguye kurekura mu buryo bworoshye ari na byo byaje kubyara umusaruro ku munota wa 27 w’umukino Mario Mandzukic ahita yishyura iki gitego, ari nako igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi akinganya nubwo yari yakomeje guhusha ubundi buryo butandukanye bw’ibitego.

Real did not lead for long in Cardiff, as Mario Mandzukic produced a moment of magic to level things up for the Italian side

A long shot of Mandzukic's goal shows the sheer audacity of his effort - it send the Juve fans wild at the Principality StadiumMario Mandzukic na we yatsinze igitego cyo mu bitabo

Mandzukic reacts to his incredible goal, sprinting away to celebrate with his team-mates after levelling the match at 1-1Mandzukic yishimira igitego cye

Mu gice cya kabiri abasore ba Massimiliano Allegri baje bakinira inyuma cyane, mu gihe Real Madrid yo yari ifite inyota y’igitego, ibi byatumye ikibuga gicurama Juventus irasatirwa mu buryo bukabije, kugeza ubwo ku munota wa 60 yahise irya igitego cya 2 ku ishoti rikomeye ryarekuwe na Casemiro, ndetse nyuma y’iminota itatu gusa Cristiano Ronaldo ahita asubyamo igitego cya gatatu.

Casemiro's rasping shot after 60 minutes had shades of Steven Gerrard against West Ham in 2006 about it - plus a deflectionCasemiro yarekuye umuzinga w'ishoti, Khedira akoraho gato uboneza mu izamu

Ronaldo nets his second of the night - and the 600th of his career - to put Real Madrid further ahead in the Cardiff showpiece

Ronaldo doubled Madrid's lead just four minutes later leaving the Old Lady with a mountain to climb in the final 30 minutesRonaldo yatsinze ibitego bibiri byatumye agwiza ibitego 600 kuva aho abereye umukinnyi wa bigize umwuga ndetse n'ibitego 102 by'umwihariko muri Champions League

Goalscorer Ronaldo drops to his knees at the final whistle to celebrate Real Madrid's historic 12th European Cup win Ibyishimo byamurenze

Ibi bitego byaje mu buryo bukurikiranye byaciye intege Juventus yahise itangira gukora amakosa menshi no gushyuha mu mutwe mu minota yakurikiyeho byaje no kuviramo Juan Cuadrado wari winjiye mu gice cya kabiri asimbuye guhabwa ikarita y’umutuku k’umunota wa 84.

Juventus were unable to recover as substitute Marco Asensio added the extra gloss with a fourth in stoppage timeNyuma y'iminota mike yinjiye mu kibuga Marco Asensio yahise atsinda igitego cya 4

Ku munota wa 90, Asensio wari winjiye asimbuye yatsinze igitego cya gashinguracumu cyashimangiye mu buryo budasubirwaho intsinzi umukino urangira ari 4-1, Real Madrid iba ikipe ya mbere yisubije iki gikombe, mu gihe kandi umutoza Zinedine Zidane nyuma yo gutwara iki gikombe nk’umukinnyi akanagitwara nk’umutoza yongeyeho agahigo ko gutwara iki gikombe mu myaka ibiri ye ya mbere nk’umutoza mukuru. Cristiano Ronaldo we yabaye umukinnyi wa mbere urebye mu izamu mu mikino itatu ya nyuma y’iki gikombe.

Cristiano Ronaldo celebrates with his brother Hugo Aveiro (left), partner Georgina Rodriguez and son Cristiano Ronaldo JrCristiano Ronaldo, mukuru we Hugo Aveiro, umukunzi we Georgina Rodriguez, hamwe n'umwana we Cristiano Jnr wari urimo urizwa n'ibyishimo by'ijoro ridasanzwe rya se

Ronaldo scored twice as Real won back-to-back Champions League titles and a 12th European Cup during their historyUmukino ukirangira Ronaldo yahise asanganirwa n'umukunzi we Georgina Rodriguez hamwe na Cristiano Jnr

Ronaldo speaks to his very proud mother Dolores Aveiro with his girlfriend dressed in the same purple shirt worn in the finalAganira na nyina akunda cyane Dolores Aveiro

Aha yasuhuzanyaga n'umuraperi w'umunyamerika Will.I.Am

Ronaldo's family  lifted their famous son in the air after another milestone night in which he reached goal No 600 in his careerCristiano Ronaldo ashimirwa na bamwe mu bo mu muryango we bari baje kumushyigikira

The 32-year-old was superb but he fell short of becoming the first hat-trick scorer in the Champions League finalKu myaka ye 32 ni we mukinnyi wabashije gutsinda ku mikino itatu ya UEFA Champions League

Ronaldo - pictured being kissed by his girlfriend - said his critics will 'have put their guitar back in its case' after the triumphAha yasomwaga ku itama n'umukunzi we

Ramos was among the Madrid players to cut the netting in Cardiff as a memento from the resounding victory on SaturdayRamos yaciye inshundura nk'urwibutso rw'iyi ntsinzi

Umufaransa Zinedine Zidane yabaye umutoza wa mbere wegukanye inshuro ebyiri zikurikiranije igikombe cya UEFA Champions League

Zidane posed with his son Enzo (right) and other members of his family after his side lifted the trophyZidane n'umuhungu we Enzo(iburyo) hamwe na bandi bo mu muryango we bishimira iki gikombe cy'amatwi manini

The Real Madrid players pose for a team photo on the pitch having donned their famous white shirts for the celebrationsIjoro ry'ibyishimo

Karim Benzema, Zinedine's son Enzo Zidane and Raphael Varane pose with the trophy - the club's 12th European CupAbafaransa Karim Benzema, Enzo Zidane na Raphael Varane bifotoreza ku gikombe begukanye

Ramos brought out a selfie stick as the celebrations continued with the trophy alongside Luka Modric and Bale on the pitchRamos afata 'selfie' hamwe na bagenzi be Luka Mudric na Gareth Bale

Gareth Bale has become only the second player to win the Champions League in his city of birth after Nicolas Anelka

Bale held up the Welsh flag as he celebrated winning the Champions League in his hometown of CardiffBale mu ibendera ry'igihugu cye yishimiye kwegukanira iki gikombe mu rugo nyuma yo kwinjira simbuye

The wait goes on for Juventus goalkeeper Gianluigi Buffon, who has never won Europe's top prize despite several near misses Buffon yongeye kugira ibyago byo gutakariza ku mukino wa nyuma igikombe kimuca mu myanya y'intoki

Ramos is all smiles alongside his wife Pilar Rubio, their children and the Champions League trophy following a thrilling gameSergio Ramos hamwe n'umugore we Pilar Rubio n'abana babo

Bale holds aloft his third Champions League triumph despite only playing a minor role in the final Bale asoma igikombe

Ronaldo makes his departure from the pitch as fans look to get one last photo of the Real Madrid star in the Welsh capitalAbafana basezeraho Cristiano






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • FFFFFFFFFFFFFFFFCK6 years ago
    SSSSSSSSSSSSSSSGHFDT





Inyarwanda BACKGROUND