Kuwa Gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2017, Nyakubahwa Parezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul KAGAME yakiriye abantu bose baba mu bijyanye na Siporo mu Rwanda, abahanzi bose ndetse n'abanyamakuru, mu rwego rwo kuganira na bo no kubashimira ibikorwa byiza bakora.
Umunezero mwinshi ni wo waranze ibi birori. Uyu muhango wabereye i Kigali mu nyubako ya Kigali Convention Center , abawitabiriye wabonaga bacyeye bose bashimishijwe no kubonana n'Umukuru w'Igihugu ndetse no kuganira. Bose hamwe bari bari mu byiciro bitatu hakurikijwe amazina y'ubutore bahawe ubwo bitabiraga Itorero ry'Igihugu.
Icyiciro cya mbere ni IMPARIRWAKUBARUSHA kikaba kigizwe n'abakinnyi b'imikino yose ndetse n'abandi bose bagira uruhare muri Siporo mu Rwanda , aba bakaba bagaragaje ibyishimo bidasanzwe byo kubonana na Perezida wa Repubulika.
Icyiciro cya kabiri ni INDATABIGWI kikaba kigizwe n'abahanzi bose (abaririmbyi, abanditsi, abakina amakinamico na Filime, abanyabugeni,...) ndetse n'abandi bose bagira uruhare mu bikorwa by'ubuhanzi n'ubugeni mu Rwanda. Aba na bo baserukanye umucyo ndetse bo baza no kurenzaho n'akarusho.
Icyiciro cya gatatu ni IMPAMYABIGWI kikaba kigizwe n'abanyamakuru ndetse n'abandi bose bakora ibikorwa bijyanye no gutangaza amakuru mu Rwanda.
Nyuma yo kuganira na Perezida, abari bitabiriye ibyo birori bose bakomereje mu busabane bwabereye aho kuri Kigali Convention Center.
Aya ni amafoto menshi agaragaza uko byari byifashe:
Muri Convention Center abantu batangiye kuhagera hakiri kare
Salle yageze aho irakubita iruzura
Abahanzikazi Mariya Yohana na Knowless bari bahageze ndetse bicaye imbere
INDATABIGWI zigizwe n'abahanzi bose ndetse n'abanyabugeni (Abaririmbyi, abakina cinema, abanyabugeni, abandika ibitabo,..)
IMPAMYABIGWI zigizwe n'abanyamakuru aha basubiragamo icyivugo cyabo
Morale yari yose
Bati amaboko yacu azakorera u Rwanda kandi neza
Ubwo Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yahageraga
Perezida yari aherekejwe na Minisitiri UWACU Julienne na Minisitiri KABONEKA
Minisitiri Francois KANIMBA na we yari ahari
Abakinnyi ba Filme CITY MAID ibyishimo byari byose , aha bari kumwe na DJ Bob n'umuririmbyi EDOUCE Softman
Morale yari nyinshi
SENDERI International HIT yashyizeho Morale ikomeye bose barabyina ati: Nshimishijwe no kuririmba muri Convention Center bwa mbere
Bose hamwe bafatanije gushyiraho Morale
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME aha impanuro abitabiriye ibirori
Uyu muzungu yavuze ijambo rye mu Kinyarwanda gitomoye ashimira Perezida KAGAME uburyo ateza imbere imikino
SAMUSURI / RULINDA umukinyi muri Filme ikunzwe cyane yitwa SEBURIKOKO yakanyujijeho ashimisha abantu bose
SIPERANSIYA (Intare y'Ingore) na we akina muri Filime SEBURIKOKO , hano yavugaga ibyo yungukiye mu Itorero ry'Indatabigwi
Aha Perezida Paul Kagame yarebaga urwenya rwa SAMUSURI na SIPERANSIYA abakinnyi ba Filime SEBURIKOKO
Patrick Nyamitari na we yasusurukije abantu
Bose hamwe bageneye Perezida Paul KAGAME impano yo kumushimira
Ngiyi impano bamugeneye
IGP Emmanuel Gasana na General NYAMVUMBA na bo bari bahari.
Gen James Kabarebe ni umwe mu banyacyubahiro bari bahari
Minisitiri w'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana na Rucagu Boniface umuyobozi w'Itorero ry'Igihugu na bo bari bahari
Umuraperi Jay Polly ni umwe mu Ntore zahuye n'Umukuru w'igihugu Nyakubahwa Paul Kagame
Noel Nkundimana uyobora Radio Umucyo
Evelyne Umurerwa , umunyamakuru uzwi cyane kuri Televiziyo y' u Rwanda (RTV) yari ahari na we.
Kakooza Nkuriza Charles (KNC) uyobora Radio & Tv One
Makanyaga Abdul wammaye cyane mu muziki wo hambere na we yari ahari
Mazimpaka Jones Kennedy umukinnyi wa Filime n'amakinamico, umwalimu akaba ari na we uyobora filime SEBURIKOKO
Nyiranyamibwa Suzanne, umuririmbyi w'inararibonye waboneye izuba benshi mu bahanzi nyarwanda na we yari ahari
Umuhanzi Eric Mucyo, umwe mu baririmbyi bagize itsinda rya 3 Hills
KNC uyobora Tv One ni we wavuze ijambo mu cyiciro cy'IMPAMYABIGWI (Abanyamakuru)
IRI NI IJAMBO NYAKUBAHWA PEREZIDA PAUL KAGAME YAGEJEJE KU BARI BITABIRIYE IBI BIRORI
AMAFOTO: Jean Luc Habimana / InyaRwanda Ltd
TANGA IGITECYEREZO