T-Time Pro Music ni inzu ya muzika iherereye Kicukiro mu Kagarama, ikaba imaze ukwezi kumwe itangije ibikorwa byayo ku butaka bw’u Rwanda aho ifite intego yo kuzamura impano z’abahanzi bigaragaza ariko bagorwaga n’amikoro.
Ku ikubitiro ubuyobozi bw’iyi nzu bukaba bwarahaye amasezerano uwitwa Frankay, ndetse kuri ubu bamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Ngirira vuba’.
Frankay ni umuhanzi uzwi cyane mu mujyi wa Musanze wahoze afashwa na Top 5 Sai
Mu kiganiro twagiranye na Tuyisenge Rodrigue uhagarariye iyi nzu ya muzika, ubwo yari kumwe na Frankay batugezaho iyi ndirimbo nshya, yadutangarije ko bateganya gufasha abahanzi benshi kugaragaza impano yabo.
Frankay ni we muhanzi mushya tumaze gusinyisha muri label yacu nshya. Ikintu T Time Pro Music igamije ni ukuzamura impano z’abanyarwanda cyane cyane bano umuntu aba abona babishoboye ariko badafite ubushobozi buhagije bwo kugirango bakore umuziki uko bikwiye. Rodrigue
Nkuko uyu musore yakomeje abidutangariza ubusanzwe T-Time Production yatangirijwe muri Norvege, aho yashinzwe n’umunyarwanda Nsengiyumva Timothé mu rwego rwo kugirango ijye imufasha dore ko asanzwe nawe ari umuhanzi ndetse inafashe abandi bahanzi ba banyarwanda baherereye muri iki gihugu no mu nkengero zaho, nyuma yo kuza mu biruhuko bito mu Rwanda mu ntangiriro z’uyu mwaka akaba ari bwo yahise agira igitekerezo cyo gutangiza ishami ry’iyi nzu y’umuziki i Kigali.
TANGA IGITECYEREZO