RFL
Kigali

Mu marira y'ibyishimo, Mourinho na Manchester United ye bazamuye igikombe cya Europa League, batsinze Ajax –AMAFOTO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:25/05/2017 8:09
0

Ikipe ya Manchester United yaraye yegukanye igikombe cya Europa League nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma ikipe ya Ajax ibitego 2-0. Muri uyu mukino wakinirwaga muri stade ya Friends Arena i Stockholm muri Swede, Paul Pogba yafunguye amazamu ku munota wa 18 mu gihe igitego cya kabiri cyatsinzwe na Henrikh Mkhitaryan ku munota wa 48.



Nyuma yo kwegukana iki gikombe byari ibyishimo bikomeye ku bakinnyi n’abafana b’iyi kipe bahise bizera kugaruka mu ruhando rw’amakipe y’ibigugu k’umugabane w’u Burayi azakina Champions League nyuma yaho bitari byabagendekeye neza muri shampiyona aho barangije ku mwanya wa 6.

The Manchester United players make their way out on to the Friends Arena pitch ahead of their crunch European showdown Umukino wa nyuma wabereye kuri Friends Arena i Stockholm muri Swede

A general view inside the Stockholm venue as the two teams observe a minute's silence for victims of the Manchester attack

The players gathered on the edge of the centre circle to pay their respects before kick-off in this Europa League final Mbere y'umukino nyirizina habanje gufatwa umunota wo kwibuka no kunamira inzirakarengane zaguye mu bitero by'iterabwoba byibasiye umujyi wa Manchester mu ijoro ryo ku wa Mbere mu gitaramo Ariana Grande yari yakoreye ahitwa Manchester Arena


The stands soon become adorned with Manchester United flags as the Red Devils supporters fill their allocated section

A Manchester United fan calls for the players to 'do it for Manchester' after Monday night's terror attack in the cityAmatsinda menshi y'abafana ba Manchester United bari bitwaje ibyapa bisaba abasore babo gutsinda bakabikorera umujyi wa Manchester

A minute's silence is taken prior to kick-off to honour the victims of the terrorist attack in Manchester on MondayManchester United mu munota wo kwibuka

The Ajax players also respectfully observed the minute's silence prior to kick off at the Europa League finalAjax yifatanije na Manchester United

The United players all wore black armbands to pay their respects to the 22 people who died and the 59 injured in the attack11 Jose Mourinho yabanje mu kibuga

Henrikh Mkhitaryan (left) and Paul Pogba celebrate rapturously as the Armenian doubles United's lead in StockholmAmaraso mashya bongeyemo mu mwaka w'imikino 2016/2017, Pogba na Mkhitaryan ni bo baboneye Man U ibitego bibiri

Muri rusange ni umukino utari ushamaje cyane, watangiye amakipe yombi agaragaza guhuzagurika no kudahuza umukino ariko ikipe ya Manchester United bigaragara ko ifite inyota y’igitego mu gihe Ajax yo yakiniraga inyuma kugeza ubwo Paul Pogba yafunguraga amazamu ku ishoti rikomeye yarekuye maze rigakubita ku kuguru kwa myugariro Sanchez rigahindura icyerekezo umuzamu ntabashe kuwufata.

Joel Veltman of Ajax collides with his goallkeeper Onana during the early stages of the Dutch side's clash with UnitedUmuzamu Onana yari yagerageje kuba ibamba ariko biba ibyubusa ahindukira kabiri ajya gukura umupira mu nshundura

Nyuma y’iki gitego abasore ba Ajax bahise bakanguka batangira guhererekanya neza hagati mu kibuga ariko kumena urukuta rw’inyuma rwa Manchester bikababera ingorabahizi kugeza ubwo igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

Pogba lets fly with a speculative effort in the 18th minute which fortunately gave United the lead in Sweden Pogba ubwo yarekuraga umuzinga w'ishoti ryabyaye igitego cya mbere

Onana, the Ajax keeper, was wrong-footed and could do nothing to stop Pogba's deflected effort hitting the back of the net Onana ntacyo yabashije gukora

Igice cya kabiri kigitangira Henrikh Mkhitaryan yatsinze igitego cyiza cyane ku munota wa 48 cyatumye icyizere cya Ajax kiyoyoka, Iminota yakurikiyeho Jose Mourinho yasabye abasore be gusubira inyuma bagahagarara ku bitego byabo 2 mu gihe Ajax yo yakomeje gushakisha uburyo yakwishyura ariko ubwugarizi bwa Man U bukomeza guhagarara neza kuri ibi bitego kugeza iminota 90 y’umukino irangiye.

Mkhitaryan looks on as his flicked effort makes its way into the roof of the Ajax goal to put the Red Devils two goals aheadMkhitaryan yatsinze igitego cyiza cyane cyanatumye ari we urangiza ari 'Top score' muri iri rushanwa

Armenia ace Mkhitaryan wheels away in celebration knowing he has given his side a comfortable margin in the clashUmunya-Armania, Mkhitaryan yishimira igitego cya 2 yari aboneye Manchester United

United captain Wayne Rooney, who came on as a substitute, holds the trophy as his team celebrate their latest triumph Byari ibyishimo bikomeye kuri Jose Mourinho n'abahungu be

Mourinho kisses the Europa League trophy after landing his second major piece of silverware of the season with United Jose Mourinho asoma igikombe cya Europa League

United's injured players including Marcos Rojo (left), Ashley Young (second right) and Luke Shaw (right) joined the party Marcos Rojo(ibumoso), Ashley Young(wicaye hasi imbere) na Luke Shaw (uhagaze iburyo) nabo bemeye bitwaza imbago zabo baza kubyina intsinzi

United captain Wayne Rooney, who came on as a substitute, holds the trophy as his team celebrate their latest triumph Ryari ijoro ry'ibyishimo

Jose Mourinho, the Old Trafford manager, is held aloft by his coaching staff following the full-time whistle at Friends Arena Nyuma y'umukino, Jose Mourinho yahise ashyirwa mu kirere na staff ye

Mourinho performs a No 1 salute with his finger after leading the club to a Europa League triumph in his debut season at clubMourinho nyuma yo guhesha amashitani atukura ku nshuro ya mbere igikombe cya Europa League yishimaga agaragaza ko akiri uwa mbere

The dejected Ajax players look heartbroken on the Friends Arena pitch after being beaten by their Premier League opponents Ajax yari yagize urugendo rwiza, ariko uyu mugoroba ntabwo wari uwabo

United captain Wayne Rooney, who came on as a substitute, holds the trophy as his team celebrate their latest triumph Kapiteni Wayne Rooney winjiye asimbuye mu minota ya nyuma niwe wazamuye igikombe

AMAFOTO:Dailymail






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND