Queen Cha ni umwe mu bahatanira igihembo cya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yacyo ya karindwi, uyu muhanzikazi wari i Huye ahabereye igitaramo cya mbere cy’iri rushanwa yitwaye neza dore ko yari afite umubare w’abafana batari bake bari bamushyigikiye, nyuma y’iki gitaramo rero yagize byinshi atangaza.
Bwa mbere umunyamakuru yamubajije niba kugira abafana ndetse no kwitwara neza Atari uko igitaramo cyabereye ahantu yabaye dore ko muri Kaminuza ya UR –Huye Campus ahabereye igitaramo Queen Cha yahize imyaka ine yose, ibi uyu muhanzikazi yabihakanye ahubwo ahamya ko gufanwa kwe gufitanye isano n’ibihangano bye binyura abakurikiranira hafi umuziki bityo wajya ku rubyiniro bakagufana.
REBA HANO UKO QUEEN CHA YITWAYE MU GITARAMO CYA PGGSS7 I HUYE
Usibye ibi ariko Queen Cha yateguje abanya Gicumbi kuzabona igitaramo gikomeye kurusha icyo we yakoreye i Huye, mu magambo ye uyu muhanzikazi yavuze ko yiteguye kuzarusha ku byo yakoze i Huye mu gihe azaba ataramira abatuye i Gicumbi dore ko ariho bakurikizaho mu gitaramo kizaba tariki 27 Gicurasi 2017.
REBA HANO IBYO QUEEN CHA YATANGAJE NYUMA Y'IGITARAMO CYA PGGSS7 I HUYE
TANGA IGITECYEREZO