RFL
Kigali

KIPM2017: Nyirarukundo Salome na Hakizimana wakoze umwiherero w’amezi atanu hari uko biteguye

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/05/2017 12:15
0


Magingo aya harabura iminsi ibiri kugira ngo mu Rwanda habere irushanwa ry’amahoro mu mukino ngororamubiri wo gusiganwa ku maguru (Kigali International Peace Marathon 2017). Nyirarukundo Salome na Hakizimana John umaze amezi atanu akorera imyitozo muri Kenya baremeza ko biteguye neza nubwo ntabyera ngo de.



Nyirarukundo Salome watwaye umudali wa Feza mu irushanwa riheruka, kuri ubu aravuga ko yiteguye neza kandi ko irushanwa ry’uyu mwaka yarihaye agaciro gakomeye muri we kandi ko yizeye kuzakoramo ikintu kigaragara.

Mu mbaraga zanjye n’ubushobozi nari mfite naragerageje (Kwitegura). Nzakora ibyo niteguye, kuko umuntu akora uko ashoboye. Nyirarukundo Salome

Uyu mwali w’imyaka 19 kuri ubu unafite ibihe  bimwemerera kuzakina shampiyona y’isi(Minima) avuga ko kuba umwaka ushize yaratwaye umudali wa Feza, byamushimisha aramutse akoze neza agatwara uwa Zahabu (Gold-Medal).

Ntawe utishimira intsinzi. Kuri njyewe mbaye nyitwaye (Zahabu) byambera byiza. Kandi kuba naba ndi iwacu i Rwanda byaba akarusho nubwo kwitegura ubushobozi bwanjye ari buke ariko ni ishyaka. Nzakora uko nshoboye kose iyi Peace Marathon iruta izindi zabayeho kuko haricyo ivuze kuri njyewe kandi ngomba guhangana kugera ku mwuka wa nyuma. Nyirarukundo Salome

Nyirarukundo kuri ubu ni umukinnyi wigenga kuko yamaze gutandukana n’ikipe ya APR Athletic Club (AC). Akina mu gusiganwa igice cya Marato (Half-Marathon) kiba kingana n’intera ya kilometero 21 (21 KM).

Nyirarukundo Salome (iburyo) ubwo yari agiye guhabwa ibendera na Uwacu Julienne Minisitiri w'umuco na siporo  (MINISPOC)

Nyirarukundo Salome (iburyo) ubwo yari agiye guhabwa ibendera ry'igihugu na Uwacu Julienne Minisitiri w'umuco na siporo  (MINISPOC) mbere yo kurira indege agana mu mikino Olempike ya 2016 yabereye i Rio muri Brezil

Ku rundi ruhande Hakizimana John umukinnyi w’ikipe ya APR Athletic Club umaze amezi atanu i Eldoret muri Kenya akora imyitozo avuga ko kuba umwaka ushize yarabaye uwa 13 ashaka kwisunika akarebga ko nibura yaza mu bakinnyi batandatu ba mbere mu irushanwa ry’uyu mwaka.

Hakizimana bakunda kwita Masumbuko, ubwo yari mu gihugu cya Kenya yagiye ahabwa amasomo n’abatoza bakomeye ku buryo ngo bizamufasha kugera ku mwanya yifuza mu gusiganwa mu gioce cya marato (Half-Marathon/21Km).

Nditeguye kandi ku Cyumweru tuzagerageza. Nkanjye ndifuza kuza mu bakinnyi batandatu ba mbere. Imiyiteguro ankoreye muri Kenya navuga ko APR yabimfashijemo nka 30% mu mezi atanu namazeyo. Nakoreraga imyitozo mu mujyi wa Eldoret muri Kenya. Hakizimana John

Hakizimana John amaze amezi atanu yitegurav Kigali International Peace Marathon 2017 ashakamo umwanya wa gatandatu

Hakizimana John amaze amezi atanu yitegura Kigali International Peace Marathon 2017 ashakamo umwanya wa gatandatu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND