RFL
Kigali

SILENT DISCO: Ibirori by’abambaye ecouteurs babyina indirimbo bumvira mu matwi byasusurikije abantu muri Kigali –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/05/2017 12:42
4


Mu Mujyi wa Kigali habereye ibirori bitamenyerewe bya “Silent Disco” aho abakunzi b’umuziki batarama buri wese yumva ubwoko bw’indirimbo yifuza nta rusaku rwumvikana. “Silent Disco”, ni uburyo butamenyerewe mu bitaramo byo mu Rwanda ariko busanzwe bukoreshwa mu bindi bihugu byateye imbere.



Ni ibirori biba biyobowe n’abahanga mu kuvangavanga imiziki ariko bakabikorera ahantu hatumvikana urusaku. Umufana wese witabira ibirori ahabwa headphones zikoresha ihuzanzira ritagira umugozi [wireless], ni na zo zimufasha kumva indirimbo hatumvikanye urusaku. Buri wese aba abyina ibye bitewe na shene yashyizeho kuko haba hateguwe aba Djs barenze umwe.

I Kigali ibirori bya Silent Disco byabaye mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki ya 12 Gicurasi 2017. Bibaye ku nshuro ya kane dore ko byatangijwe mu mwaka wa 2015 ubwo byaberaga bwa mbere kuri The Mirror Hotel i Remera. Ibi birori byateguwe na Lilian Events, byabereye ku gasongero k’inyubako ya CHIC iri mu mujyi wa Kigali rwa gati.

REBA AMAFOTO:

silent disco

silent discoAba Djs bavangavanga imiziki ngo bashimishe ababakurikiyesilent discosilent discosilent discosilent discosilent discosilent discosilent discoBabyinaga imiziki inyuranye buri wese ubona ari mu mwuka wesilent discoAbari bakumburanye bamaranye urukumbuzisilent discosilent discosilent discosilent discosilent discosilent discoLilian utegura ibi bitaramo ari kumwe na Muyoboke Alexsilent discoBamwe babaga biyegamiye ku rukuta biyumvira imiziki abandi babyinaCharly na NinaCharly na NinaMucoma nawe yari ahari






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • izere severin6 years ago
    Byar'uburyohe kbsa.Nuko tutabimenye natwe twari kuza kuwuceka(Silent disco.)
  • New back again6 years ago
    Hellooo! Ndabona ibi bintu ari byiza. Ariko se ko benshi tuba tutabimenye hari abo bireba gusa? Nta matangazo. Thanks
  • 6 years ago
    O
  • muzima6 years ago
    wowooooooooooooooo!!!!!!!!!!!!!!! ibibintu nineza kbs!!!!!!!!!!!!





Inyarwanda BACKGROUND