Mu Mujyi wa Kigali habereye ibirori bitamenyerewe bya “Silent Disco” aho abakunzi b’umuziki batarama buri wese yumva ubwoko bw’indirimbo yifuza nta rusaku rwumvikana. “Silent Disco”, ni uburyo butamenyerewe mu bitaramo byo mu Rwanda ariko busanzwe bukoreshwa mu bindi bihugu byateye imbere.
Ni ibirori biba biyobowe n’abahanga mu kuvangavanga imiziki ariko bakabikorera ahantu hatumvikana urusaku. Umufana wese witabira ibirori ahabwa headphones zikoresha ihuzanzira ritagira umugozi [wireless], ni na zo zimufasha kumva indirimbo hatumvikanye urusaku. Buri wese aba abyina ibye bitewe na shene yashyizeho kuko haba hateguwe aba Djs barenze umwe.
I Kigali ibirori bya Silent Disco byabaye mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki ya 12 Gicurasi 2017. Bibaye ku nshuro ya kane dore ko byatangijwe mu mwaka wa 2015 ubwo byaberaga bwa mbere kuri The Mirror Hotel i Remera. Ibi birori byateguwe na Lilian Events, byabereye ku gasongero k’inyubako ya CHIC iri mu mujyi wa Kigali rwa gati.
REBA AMAFOTO:
Aba Djs bavangavanga imiziki ngo bashimishe ababakurikiyeBabyinaga imiziki inyuranye buri wese ubona ari mu mwuka weAbari bakumburanye bamaranye urukumbuziLilian utegura ibi bitaramo ari kumwe na Muyoboke AlexBamwe babaga biyegamiye ku rukuta biyumvira imiziki abandi babyinaMucoma nawe yari ahari
TANGA IGITECYEREZO