Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Gicurasi 2017 hakinwaga imikino 2 yo kwishyura ya 1/2 mu irushanwa rya Europa League, aho mu Bufaransa Lyon yakiraga Ajax, mu gihe ku rundi ruhande mu Bwongereza, ikipe ya Manchester United yari yakiriye Celta Vigo, iyi mikino yombi ikaba yarangiye hatanzwe amakarita 3 y'imituku.
Ni imikino ibiri yaryoheye abayirebye dore ko yari ishiraniro ndetse Manchester United na Ajax zabonye itike bizigoye nubwo zahabwaga amahirwe mbere y’umukino bitewe n’uburyo zari zitwaye mu mikino ibanza, aya makipe yombi kandi ku mukino wa nyuma azaba adafite ba myugariro babo Eric Bailly ku ruhande rwa Manchester United na Nick Viergever wa Ajax bombi babonye ikarita z'umutuku mu minota ya nyuma y'umukino.
Fellaini afungura amazamu
Duhereye ku mukino wa Manchester United na Celta Vigo, iyi kipe y’amashitani atukura yakiniraga imbere y’abafana bayo i Old Trafford inazigamye igitego yari yatsindiwe na Rashford mu mukino ubanza muri Espanye. Ibintu byatangiye neza ku basore ba Jose Mourinho bafunguye amazamu hakiri kare ku gitego cyatsinzwe ku munota wa 17 na Marouane Fellaini ku mupira mwiza yari ahawe na Rashford.
Fellaini na Lingard bishimira igitego cya mbere cyabonetse hakri kare
Abasore ba Jose Mourinho bishimira igitego cya mbere
Aha ibintu byari bitangiye kugaragara ko bishobora kutorohera Celta Vigo yasabwaga ibitego byibuze bibiri, gusa iyi kipe ntabwo yigeze iva mu mukino kuko bagerageje kotsa igitutu ikipe ya Manchester ariko igice cya mbere kirangira bikiri 1-0.
Manchester United yishyuwe mu minota ya nyuma, abakinnyi n'abafana bagwa mu kantu
Roncaglia yishimira igitego yari amaze kubonera Celta Vigo
Mu gice cya kabiri Celta Vigo yakomeje gusatira bikomeye ndetse iza kubona igitego ku munota wa 85 cyatsinzwe na Facundo Sebastian Roncaglia. Nyuma yaho gato ku munota wa 88 Eric Bailly myugariro wa Manchester na Facundo Sebastian Roncaglia wari umaze gutsindira Celta Vigo bagiranye ubushamirane bukomeye bararwana ndetse bombi umusifuzi abereka ikarita itukura birukanwa mu mukino. Iyi kipe ya Celta Vigo yasabwaga ikindi gitego kimwe gusa ngo ikomeza ku giteranyo cy’ibitego byinshi yatsindiye hanze, yakomeje gushyira igitutu kuri Manchester ariko iminota 90 irinda irangira nubwo ku masegonda ya nyuma y’inyongera bahushije igitego cyari cyabazwe cyari kubahesha itike.
Fellaini na Pogba bagerageza kubuza Bailly kurwana
Eric Bailly ntazakina umukino wa nyuma, byatumye Mourinho avuga ko ntacyo uyu musore yitaho nyuma yo kubona amakarita abiri y'umutuku muri iyi mikino ya Europa League
Aba basore basohotse baterana amagambo
Pogba yari ahagaze neza muri uyu mukino
Mourinho nta kindi yari gukora uretse guseka umutoza mugenzi we nyuma yo guhusha uburyo bwa nyuma bwari bwabazwe
Indi kipe yahuye n’akazi katoroshye ko kwerecyeza ku mukino wa nyuma ni Ajax yo mu Buholande, iyi kipe yari ifite impaba y’ibitego 4-1 yatsintsinze Lyon mu mukino ubanza, yageze kuri stade des lumières yongera impamba ubwo yabonaga igitego cya mbere ku munota wa 27 gitsinzwe na Kasper Dolberg.
Abafana ba Lyon bari babukereye
Aha abasore ba Ajax bishimiraga igitego cyabo cya mbere bari babonye
Nubwo abakurikiraga uyu mukino babonaga ko inzozi za Lyon zirangiye iyi kipe yagumye mu mukino ndetse ku munota wa 45 Lacazette yafunguye amazamu kuri penaliti, maze nyuma y’akanya gato uyu mugabo asubyamo mbere y’uko amasegonda ya nyuma y’igice cya mbere arangira, byatumye Lyon ijya mu kiruhuko yizeye ko ibindi bitego bibiri bishobora kuboneka.
Alexandre Lacazette yavuniwe mu rubuga rw'amahina ahabwa penaliti ahita ayinjiza neza
Uyu rutahizamu wavukiye i Lyon igice cya mbere cyarangiye aboneye ikipe ye ibitego 2-1
Mu gice cya kabiri ikipe ya Ajax yinjiye igerageza kwihagararaho inasatira Lyon ku buryo mu minota ya mbere y’ikigice byagaragaraga ko Ajax ariyo ishobora kuba yabanza igitego ariko ibintu byahinduye isura ku munota wa 81 ubwo Rachid Ghezzal yaboneraga Lyon igitego cya 3, ndetse nyuma y’iminota ibiri gusa Nick Viergever wa Ajax ahita ahabwa ikarita itukura, maze icyizere cy’iyi kipe yo mu mujyi wa Lyon ayatizwaga umurindi n’imbaga y’abafana kirazamuka byatumye iminota ya nyuma ikinanwa ishyaka riri hejuru hagati y’aya makipe yose ariko Lyon yashakaga igitego kiyijyana mu minota y’inyongera ikomeza kugera imbere y’izamu kenshi ariko kubera igihunga kinshi bagatakaza uburyo bwinshi kugeza ubwo umusifuzi yarangizaga umukino bikiri 3-1, Ajax ihita yikomereza ku giteranyo cy’ibitego 5-4 mu mikino yombi.
Rachid Ghezzar yishimira igitego cya 3 cyabahaga icyizere cyo gukomeza guhatana
Ajax niyo yabyinnye intsinzi ya nyuma
Biteganyijwe ko umukino wa nyuma uzabera i Stockholm muri Suwede tariki ya 24 Gicurasi 2017, akaba ari ku nshuro ya mbere Manchester United izaba ikina umukino wa nyuma wa Europa League.
TANGA IGITECYEREZO