RFL
Kigali

Ama G yifashishije inkumi bivugwa ko yasimbuje umugore we mu mashusho y’indirimbo ‘Make me Super Star’ –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/05/2017 11:04
2


Mu minsi ishize hari inkuru zivuga ko umuhanzi Ama G The Black yatandukanye n’umugore we banabyaranye ndetse bikavugwa ko yahise anishumbusha indi nkumi yitwa Lilly ndetse banabana mu nzu nk’umugore n’umugabo. Kuri ubu Ama G yifashishije uyu mukobwa mu ndirimbo ‘Make me Super Star’.



Aba bombi bivugwa ko baba bamaze igihe bakundana ndetse kuva Ama G The Black yatandukana n’umugore we akaba yarahise akundana na Lilly ndetse nkuko amakuru ava mu nshuti za hafi za Ama G The Black abihamya ngo bibanira mu nzu nk’umugore n’umugabo. Ama G The Black ntiyigeze ahakana ko atatandukanye n’umugore we icyakora nanone ntabwo yakunze kugaruka kuri iyi nkumi bivugwa ko yishumbushije nyuma yo gutandukana n'umugore we.

Iyi ndirimbo iyi nkumi izwi ku izina rya Lilly igaragaramo yitwa ‘Make me super star’ ni indirimbo y’umusore watangiye afasha Ama G ku rubyiniro icyakora akaba nawe yarinjiye muri muzika uzwi nka Eesam, iyi ndirimbo Eesam yayikoranye na Ama G The Black ndetse na Jay Polly. Kuri ubu rero amashusho yayo bakaba bayashyize hanze.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO 'MAKE ME SUPER STAR' YA EESAM FT AMA G NA JAY POLLY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bebe6 years ago
    Ariko ubwo iyo uri umukobwa ugasenya urugo rwumugore mugenzi wawe uba wumva icyo umurusha aricyi gituma wowe uzarurambamo??? Abantu basenya ingo zabandi Imana ijye ibahana yihanukiriye
  • KAMI6 years ago
    iyi ndirimbo ko ifite injyana imeze nk'iyi ndirimbo ya Davido wo muli NIGERA





Inyarwanda BACKGROUND