Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 03 Mata 2017 nibwo Bralirwa yamurikiye Nsabimana Francois imodoka yatomboye muri poromosiyo ya “Babongere”.
Mu mugoroba washize wo ku itariki 02 Mata 2017 nibwo Nsabimana Francois w’imyaka 30 usanzwe ukora umwuga wo gucuruza ibyuma(scrap) yasekewe n’amahirwe, atombora imodoka, kimwe mu bihembo bikuru biri muri iyi poromosiyo ya “Babongere”. Nsabimana Francois akaba avuga ko yayitomboye apfunduye primus ya karindwi.
Nsabimana Francois ubusanzwe atuye ahazwi nko ku giti cy’inyoni akaba ari naho yanyweraga, akaba avuga ko nyuma yo gutsindira imodoka agiye guhita ashinga 'depot' y’inzoga za Bralirwa.
“Babongere” ni poromosiyo yatangijwe mu minsi ishize aho abakunzi ba Primus bahawe amahirwe yo gutombora ibintu bitandukanye birimo matora, amagare, amaradiyo ndetse n'ibihembo nyamukuru by'inzu n'imodoka. Ibi bakaba babigeraho nyuma yo gupfundura Primus baguze maze bakareba mu mufuniko niba haba hashushanyijeho ikintu runaka, maze cyaba kiriho ukabika neza umufuniko ukazajya ku muranguzi wa Primus bakaguha icyo watomboye.
Abakozi ba Bralirwa Yvette Ntagozera na Nyangezi Fredy bahereza imfunguzo Nsabimana Francois
Yvette Ntagozera ushinzwe Marketing asobanura aho tombora igeze
Nyangezi Fredy amukora mu ntoki
Imfunguzo z'iyo modoka
Nsabimana Francois asuzuma imodoka
Iyi modoka ikaba izashyikirizwa Nsabimana Francois tariki 20 Gicuransi mu mujyi wa Huye
Nsabimana Francois akaba avuga ko nyuma y'Imana n'umubyeyi we(nyina) , guhera ubu Bralirwa iri ku mwanya wa gatatu mu bo yubaha
Witegereje mu mufuniko hashushanyijemo imodoka ariyo yatombowe
Amafoto:Lewis IHORINDEBA
TANGA IGITECYEREZO