RURA
Kigali

Jules Sentore yamaze impungenge abakunzi be, abahishurira ko abafitiye agaseke gapfundikiye

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:26/10/2016 9:29
1


Umuhanzi Jules Sentore aratangariza abakunzi be ko badakwiye kugira impungenge z’uko amaze iminsi nta ndirimbo nshya abaha, ko ahubwo bakwitegura kwakira agaseke gapfundikiye yari amaze iminsi abategurira. Iyi ni album nshya ya kabiri ateganya kumurikira abakunzi be mu minsi ya vuba.



Indashyikirwa niryo zina, uyu muhanzi yitiriye iyi album ye ije ikurikira album ya mbere yise Muraho neza. Nkuko yabitangarije Inyarwanda.com, ngo mu byumweru bibiri biri imbere aratangira gahunda yo kumenyekanisha iyi album ye hirya no hino mu gihugu, ndetse hari indirimbo agiye gushyira hanze yemeza ko izatanga isura ya album.

 

Jules

Abantu ntibumve ko ncecetse. Mfite album nshya, narayirangije ni agaseke gapfundikiye, ndi hafi gutumira abanyamakuru bakamfasha muri gahunda yo kuyimurikira abanyarwanda, aha nzabatangariza aho bashobora kuyigurira n’ibindi byibanze. Jules Sentore

Akomeza agira ati “Mu byumweru bibiri biri imbere ndatangira urugendo rwo kumenyekanisha album yanjye, ariko hagati aho hari nindirimbo igomba gusohoka vuba aha iri kuri album igomba kugaragariza abantu ko album ihagaze neza, hari n’amashusho ndimo gutegura y’indirimbo gakondo batarumva. Ikindi iyi album ikozwe mu buryo bwa live”

Sentore

Iyi album ya Sentore yayitiriye indirimbo 'INDASHYIKIRWA'

Uyu muhanzi wamamaye cyane mu ndirimbo nka Udatsikira, Kora akazi, Angela, n’izindi, avuga ko uretse uyu mushinga wa album, hari n’ibindi bikorwa binini ahugiyeho bizatangira mu mwaka utaha wa 2017.

Ati “ Imishinga ni myinshi, uretse uwo mushinga wa album hari n’indi mishinga ngomba gushyira mu bikorwa mu 2017, kandi ni umushinga munini cyane ufitiye akamaro abahanzi bakora gakondo. Ni umushinga nizera ko uzaba ufite ireme, abantu bazabibona nabyo ndabibararikiye.”

Sentore

Sentore Jules yamenyekanye cyane nk'umwe mu bahanzi bagezweho bagerageza guhuriza hamwe uburyohe bw'injyana gakondo n'umuziki ugezweho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ingabire Albertine8 years ago
    komerezaho turagushyikiye.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND