RFL
Kigali

Pastor Dr John Mulinde nyiri 'Kampala Prayer Mountain', yageze mu Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/07/2016 23:00
1


Pastor Dr John Mukinde uzwiho kuba ariwe washinze Umusozi w’Amasengesho w'i Kampala, yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Nyakanga aho aje mu giterane gikomeye ‘U Rwanda mu biganza by’Uwiteka’ yatumiwemo na Omega Ministries n'indi miryango ya Gikristo.



Ni igiterane ngarukamwaka kibaye ku nshuro ya 7. Icyo muri uyu mwaka, cyatangiye kuri uyu wa 13 Nyakanga kikazasozwa kuwa 15 Nyakanga 2016 kikaba kibera i Kagugu ku cyicaro gikuru cy’iri torero. Ni igiterane gihuza abakristo, abayobozi b’amatorero n’indi miryango ya Gikristo ifite umutwaro wo gusengera igihugu cy’u Rwanda.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com Pastor Dr John Mulinde uri kubarizwa ku butaka bw'u Rwanda, yavuze ko hari inama n’impuguro z'ijambo ry'Imana yiteguye kugeza ku bakristo, abapasitori n’abandi bakozi b’Imana bose azahurira nabo hano mu Rwanda. Yavuze ko u Rwanda ari igihugu azi kuva kera, akaba azi amateka yarwo yose.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka y'igiterane 'U Rwanda mu biganza by'Uwiteka' igira iti ‘Dusingire imigambi y’Imana ku gihugu cyacu’. Intego yacyo akaba ari ugukangurira abizera Imana n’abandi intego y'Imana ku gihugu cy'u Rwanda ndetse no gufasha abizera gusobanukirwa iyo ntego mu muzima bwabo no mu mirimo yabo kugira ngo bizane umugisha mwinshi wayo mubyo bakora byose nk’igihugu n’abagituye.

Pastor Dr John Mulinde watumiwe muri iki giterane, umunyamakuru wa Inyarwanda.com yamubajije uko igitekerezo muri we cyaje cyo gutangiza Umusozi w'Amasengesho uri i Kampala. Mu gusubiza iki kibazo yavuze ko ari amateka maremare gusa agerageza kuyavunagura.

Mu Rwanda si ubwa mbere ahaje kuko na nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi,  Dr John Mulinde yagiye aza mu Rwanda ndetse avuga ko yagiye ahura n’abanyarwanda benshi yaba mbere ndetse no mu gihe cya Jenoside, babaga bagiye gusengera ku musozi w’amasengesho w’I Kampala bakingingira u Rwanda.

John Mulinde

Dr John Mulinde watangiye 'Kampala Prayer Mountain'/Ifoto-Rene Hubert

Mu mwaka w’1999 nibwo uwo musozi wamuritswe kumugaragaro. Igitekerezo cyo gutangiza icyo gicaniro cy’amasengesho, yakigize nyuma y’intambara yabaye muri Uganda, akabona abakristo bo muri icyo gihugu kimwe n’abanyamahanga benshi bakijijwe bari muri Uganda bakunze gufata umwanya wabo bagasengera icyo gihugu kugira ngo cyongere gutekana nka mbere ariko akabona nta hantu hihariye bafite ho guhurira n’Imana ngo basenge bisanzuye.

Pastor Dr John Mulinde yaje kugira ihishurirwa ryo gushyiraho ahantu abantu bose babyifuza bavuye mu mahanga yose, bajya bahurira bagasenga Imana, niko gutangiza umusozi yise ‘Africa Prayer Mountain For all nations’ ariko ukaba waramenyekanye cyane nka Kampala Prayer Mountain.

Kugeza ubu benshi bava mu bihugu bitandukanye bakajya muri Uganda gusengera kuri uwo musozi, mu masaha 24 y’umunsi, ntushobora kuhabura abantu barimo kuborogera Imana ku gicaniro cy’amasengesho. Hari n’abanyarwanda batari bacye bajya gusengera kuri uwo musozi ufite amateka akomeye.

Menya byinshi kuri iki giterane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pierrot de jesus8 years ago
    hello! i want to confess that ever since i heard the testimony of Dr. john mulinde i was utterly amazed now i wish to hear more from this man of God. what an intercessor!!! what a man of tangible communion with God. may God bless you even more.





Inyarwanda BACKGROUND