Kigali

Butera Knowless agiye gupfundurira agaseke abanya-Ruhango

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:5/07/2016 19:39
3


Muri iyi minsi, inkuru iri kugaruka cyane k’umuhanzikazi Butera Knowless ni ijyanye n’ubukwe bwe na producer Ishimwe Clement, gusa ubu bukwe ntabwo bwigeze buhagarika ibikorwa bye bya muzika, dore ko uyu muhanzi agiye gukorera igitaramo cy’amateka ku ivuko mu Karere ka Ruhango, aho azamurikira album ye ya kane ‘QUEENS’.



Butera Jeanne D’Arc wamenyekanye cyane nka Butera Knowless ni ubwa mbere agiye gukorera igitaramo cye bwite aho yavukiye. Ni igitaramo ariko nanone kigereranywa n’ubusabane bwo ku rwego rwo hejuru bw’umwana uzaba usubiye mu rugo kubamurikira ibyo yagezeho, dore ko no kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ubuntu.

Kuri ubu imyiteguro y’iki gitaramo irarimbanyije ndetse itariki ny’ir’izina cyizakorerwaho yashyizwe ahagaragara.

Knowless

Tariki ya 23 Nyakanga nibwo Knowless azakora iki gitaramo nk'uko bigaragara kuri uru rupapuro rwamamaza

Nk’uko Butera Knowless aherutse kubitangariza Inyarwanda.com, arifuza ko iki gitaramo cye kizanogera ijana ku ijana abakunzi be baherereye mu Ruhango no mu nkengero zaho, kigasiga amateka atazibagirana.

Ati “ Turi gushyira imbaraga cyane muri iki gitaramo cyo mu Ruhango, izaba ari launch, turifuza ko haba hari abantu benshi, ku buryo batajya munsi yabitabiriye Guma Guma y’umwaka ushize. Turi kugerageza gukora ibishoboka byose ngo bizabe successful, hanyuma n’igitaramo kibe cyiza, ndifuza ko kizashimisha bikomeye abafana bo mu Ruhango nk’uko nabibasezeranije.”

butera Knowless

Muri iki gitaramo Knowless Butera ntabwo azaba ari wenyine ahubwo azaba aherekejwe n’abandi bahanzi, gusa yahisemo kubagira ibanga bakazamenyekana uwo munsi.

Tubibutse ko album 'QUEENS' igizwe n'indirimbo 10, gusa nke muri zo zirimo Ko nashize akaba arizo Knowless Butera n'inzu imufasha mu gutunganya umuziki we ya Kina Music bahisemo gushyira hanze izindi zikazasohoka kuri album.

Kanda hano urebe amashusho ya Ko nashize

Kanda hano urebe indi nkuru ya Butera Knowless iri kuvugwa cyane ijyanye n'ubukwe bwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ahah8 years ago
    Ngo kizaba ari ubuntu? N'ubutumwa bwiza bwa yesu ajyanye? Ibyo nukumena imitwe abantu ntakintu kizima kbirimo.
  • 8 years ago
    vyose n'Ima
  • shaka8 years ago
    mbega byiza nzamureba to kuko ndamukunda nuko nyine ufite ariwe uzongererwa clement nagende abonye umugore mwiz





Inyarwanda BACKGROUND