RFL
Kigali

Amavubi U 20 yanganyije na Maroc mu mukino wakinwemo n’abahungu ba Perezida Kagame

Yanditswe na: Samson Iradukunda
Taliki:18/06/2016 19:44
1


Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’abatarengeje imyaka 20 yanganyije n’iya Maroc igitego kimwe kuri kimwe mu mukino iyi kipe yakinwemo n’abahungu babiri ba Perezida Kagame Paul, Kagame Bryan ndetse na Kagame Ian.



Ni umukino wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Kamena 2016, ukaba wakinwaga mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 22  aba `sportifs’ bazize jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Ikipe y’igihugu yakinaga uyu mukino nyuma y’aho isezerewe n’iya Misiri kuri za penaliti dore ko amakipe yari yanganyije igitego kimwe kuri kimwe nyuma y’aho u Rwanda rutsindiye Misiri iwayo igitego kimwe ku busa mu gihe Misiri na yo yari yatsindiye u Rwanda kuri Stade Regional ya Kigali igitego kimwe ku busa mu mukino ubanza mu guhatanira itike y'igikombe cya Afurika cy'abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Zambi umwaka utaha wa 2017.

Ni umukino ikipe y’igihugu y’u Rwanda yagaragaragamo impinduka dore ko mu babanje mu kibuga harimo Bryan Kigenza Kagame umuhungu wa Perezida Paul Kagame akaba yari mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga, ndetse akaba ari umwe mu basomye ubutumwa bwo kwibuka jenoside bwatangiwe kuri Stade Amahoro.

Ian Kagame yabanje mu kibuga anigaragaza neza

Kagame Kigenza Ian wa gatatu mu bahagaze uhereye ibumoso yabanje mu kibuga ku ruhande rw'u Rwanda

Ni mu gihe mu bari bicaye ku ntebe y’abasimbura, harimo Bryan Cyizere Kagame umuhererezi mu muryango w’abana bane ba Perezida Kagame.

Bryan Kagame (wa mbere uhereye iburyo) we yabanje ku ntebe y'abasimbura

Ikipe y'igihugu ya Maroc yabanje mu kibuga

Amakipe yombi yafatiye hamwe ifoto y'urwibutso

U Rwanda rwabonye igitego umukino ugitangira ku munota wa mbere w’umukino gitsinzwe na Itangishaka Blaise watunguye ba myugariro b’ikipe ya Maroc akabatsinda igitego cyiza.

Itangisha Blaise watsinze igitego cy'u Rwanda ahetse Savio Nshuti bishimira icyo gitego, inyuma yabo hari Ian Kagame (Nomero 14) wigaragaje cyane mu gice cya mbere

Ikipe ya Maroc yagerageje gusatira igamije kwishyura nyamara umunyezamu w’u Rwanda Hategekimana Bonheur abyitwaramo neza  agarura imwe mu mipira yari yabazwemo ibitego.

Ku munota wa 27, Kagame Bryan yasimbuwe na Udahemuka Park undi musore udasanzwe mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

Maroc yakomezaga gusatira izamu ry’u Rwanda yishyuye igitego yari yatsinzwe ku munota wa 43 gitsinzwe na Boussoufiame Hicham ku burangare bwa ba myugariro b’u Rwanda maze igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe.

Undi muhungu wa Perezida Kagame Paul, Bryan Cyizere Kagame yinjiye mu kibuga ku munota wa 73 asimbuye Djabel Manishimwe.

U Rwanda rwabonye igitego ku munota wa 77 gitsinzwe na Nsabimana Vedaste icyakora umusifuzi acyanga avuga ko hari habayeho kurarira.

Ikipe y’igihugu ya Maroc yahushije igitego cyari cyabazwe ubwo kapiteni wayo Regragui Hamza yateraga umupira ugakubita igiti cy’izamu ku munota wa 85.

Amakipe yombi yasatiranaga cyane

Umukino ujya kurangira, Nshuti Dominique Savio yasimbuwe na Kimenyi Kakira undi musore udasanzwe azwi mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20.

Umukino warangiye amakipe yombi akinganya igitego kimwe kuri kimwe.

Kayiranga Baptiste utoza ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 yavuze ko yishimiye cyane gutoza abana b’umukuru w’igihugu bahisemo gukina ruhago kuri uyu munsi mu gihe nyamara habaga irushanwa ryo kwibuka mu mukino wa basketball umukino ubundi basanzwe bakina.

Uyu mukino kandi witabiriwe na Madamu Jeannette Kagame umufasha wa Nyakubahwa Paul Kagame ndetse na Ange Kagame umukobwa wa Perezida Paul Kagame.

Ian Kagame yanatanze ubutumwa mbere y'uko umukino utangira

Ian Kagame ni umwe mu basomye ubutumwa bwo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 mbere y'uko umukino utangira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • LIBEREE UWASE7 years ago
    NISHIMIYE IMYITWARIRE Y'ABANA BA PRESIDA KWICISHA BUGUFI, GUFATA ABANTU KIMWE BYOSE BABIKOMORA KUBABYEYI BABO. IMANA IKOMEZE IBARINDE, KANDI TUBAREBEREHO.





Inyarwanda BACKGROUND