RFL
Kigali

Kirenga Saphine ari gukina filime mu gihugu cya Kenya

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:30/05/2016 20:09
4


Kirenga Saphine ni umwe mu bakinnyi ba filime nyarwanda umaze gukina muri filime nyinshi zitandukanye nk’Inzozi, Amapingu y’urukundo, Byadogereye, Seburikoko, n’izindi.



Kuri ubu aherereye mu gihugu cya  Kenya,aho yajyanywe no gukina muri filime yaho yitwa “Mawazo”. Aganira na Inyarwanda.com Kirenga Saphine yadutangarije inzira yanyuzemo kugira ngo agire ayo mahirwe yo kuba yatoranywa ku rwego rw’umukinnyi w’umunyamahanga wari ugiye gukina muri iyi filime, asanga bitaramugoye cyane kuko ibyangombwa byose ku mukinnyi bashakaga yari abyujuje.Ati;

Njye kugirango ngire aya mahirwe byatangiye umwaka ushize ubwo mu Rwanda hazaga  iyi company yitwa Florida Production, ikaba yaraje yifuza gukorera mu karere k’ibiyaga bigari muri rusange. Nibwo yageze  hano mu Rwanda ari nabwo yakoreshaga ibizamini byo gutoranya abakinnyi (Casting) abagore 10 n’abagabo 10. Aho nagize amahirwe yo gutoranywa muri abo ndetse banatangira gukina filime yitwa “Mashitaka” naho mu Rwanda bakayita “Byadogereye”. Yagaragaraga kuri amwe mu ma Television yo muri Kenya n’aya hano mu Rwanda, ibi byatumye ngira amahirwe yo kubonwa n’umwe mu abayobozi b’amafilime(Director) wo muri  Kenya, abona ndi umwe mu bakinnyi yashakaga ari nabwo nongeye   gutsindira umwanya wo kujya gukina mu gihugu cya Kenya.

Kirenga Saphine

Kirenga Saphine asoma sicript ya filime Mawazo

Kirenga Saphine

Kirenga Saphine akina muri filime Mawazo

Naho ku bijyanye n’uko abona sinema ya Kenya ayigereranyije n’iyo mu Rwanda  yagize ati,

”Aha muri Kenya bigaragara cyane ko bakora filime ku rwego rwiza kuko. Ikintu cya mbere nahabonye ni uburyo bakoresha  mu gutoranya abakinnyi kuko usanga buri hejuru kurenza ubw’iwacu. Batoranya umukinnyi ukabona koko niwe kuri uwo mwanya.  Ikindi nabonye ni uburyo bahuza abakinnyi bakabashyira muri mood(umwuka mwiza) baganira kubyabaye byiza bakabishima naho ibitagenze neza  tukajya inama  tukisubiraho. Ikindi nakubwira ni uko nasanze ururimi rwacu rutubuza isoko kuko rutagera kure ari nabyo nagiramo inama abanyarwanda bakora filime kugerageza gukora mu ndimi mpuzamahanga cyangwa bagakoresha subtitles kugira ngo filime irebwe n’abantu benshi bityo isoko ry’u Rwanda ribe ryakwaguka.

N’ubwo atadutangarije inkuru ya filime ari gukinamo,Kirenga Saphine muri iyi filime arimo gukina nk’umukobwa ufasha umukinnyi w’imena, uwo twakwita Supporting Actress.

Ben Claude






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Happy Nana 7 years ago
    Coueage my kirenga ibyiza birimbere knd gushaka nugoshobora nibindi uzabigeraho ; naherenze kenya uzahagera we believe that so.. wish u all the best & Be blessed !!!! anywhr Urakeyeee uhmmm nice kbs
  • emmy ruhinde aka rwa 7 years ago
    Waawww kirenga ndamukunda akina film ukabonako ibyakora abizi knd abishiboye numukobwa utiganda mukazi ke nakomeza atyo mbona azagera kure bishoboka akagira nakamaro kurwamubyaye
  • munana emmanuel7 years ago
    Icyo ni kinyoma cyambaye ubusa kirenga niyiziye neza ko avyuga ururimi rumwe nki nka koko iyo film yagiye gukina ni bwoko ki mujye mukomeza mutubeshye muzagaragara nigaramiye
  • 7 years ago
    Ariko mujye muzishira kuri you tube ntimutwereke publisite gusa





Inyarwanda BACKGROUND