RFL
Kigali

Abakoresha Whatsapp bamaze kugera kuri Miliyari imwe- Mark Zuckerberg

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/02/2016 19:55
3


Whatsapp yatangijwe na Brian Acton na Jan Koum kugeza uyu munsi abantu bayikoresha ku isi bamaze kugera kuri miliyari imwe aho ikomeje gufasha benshi kujya boherezanya ubutumwa bugufi kuri terefoni zabo mu buryo bwihuse kandi buhendutse.



Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye, kugeza ubu Whatsapp ikoreshwa cyane n’abaturage bo muri Afrika, Uburayi, Aziya na Amerika Yepfo. Ubushakashatsi kandi bwerekanye ko Whatsapp ikoreshwa cyane n’abo mu Buhinde ariko ikaba idakunze gukoreshwa cyane n’abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Facebook na Whatsapp hashize igihe kingana n’imyaka hafi ibiri bihujwe nyuma y’aho Mark Zuckerberg wa Facebook yishyuye angana na $22 billion angana n’amanyarwanda 16.511.000.000.000 Frw kugirango basinyane amasezerano y’imikoranire ya hafi hagati ya Facebook na Whatsapp.

Mark Zuckerberg umuyobozi wa Facebook

Mark Zuckerberg umuyobozi wa Facebook ari nawe wayitangije,abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook kuri uyu wa 2 Gashyantare 2016, yashimiye cyane buri wese wagize uruhare mu kuba Whatsapp kugeza uyu munsi iri gukoreshwa n’abantu miliyari ku isi yose.BBC yo yanditse ko abakoresha Whatsapp buri kwezi basaga miliyari imwe ndetse bakaba bakomeje kwiyongera.

Whatsapp

Mark Zuckerberg  yakomeje avuga ko hari byinshi bakomeje kugeza ku bafatabuguzi ba Whatsapp aho mu byumweru bibiri bishize, bakuriweho amafaranga yo kwiyandikisha ya buri mwaka, kuri ubu bikaba ari ubuntu ku muntu wese ukoresha Whatsapp.

Acton na Koum bashinze Whatsapp, hashize igihe gito bazanye ubundi bushya bwo guhamagara umuntu kuri Whatsapp hakoreshejwe interineti. Facebook nayo kuri ubu ushobora guhamagara umuntu mukavugana murebana (Video Calling).

Ikindi abayobozi ba Facebook na Whatsapp bateganya ni uko bagiye kuzana uburyo bushya bwo guhuza abakoresha Whatsapp ku isi yose, bikazorohera abantu bashaka gukora cyangwa basanzwe bakora ubucuruzi mu bihugu bitandukanye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Genius8 years ago
    Aba batypes nabo kwirarira mubinyamakuru gusa, umunsi abashinwa bazereka social medias zabo isi izumirwa gusa, whatsapp nurusenda, try wechat or QQ then tell me!
  • JEMI8 years ago
    ARIKO SE URETSE WOWE NINDE WUNDI UZI WECHAT CYANGWA QQ NINDE UZI IZO APPS ATARI WOWE?HERA MU RWANDA NI BANGAHE BAZI IZO APP UVUZE? JYA MURI USA CYANGWA RUSSIA NI BANGAHE BAZI IZO APPS,NGAHO REBA WHATSAPP HARI UMUNTU UGURA PHONE ASHAKA WHATSAAP GUSA
  • Butera8 years ago
    Comment ya Genius ntabwo ivuga kukumenya APPs, ahubwo iravuga kuri fonctionalites nziza APPs zimwe zirusha izindi, niba izo avuga wowe utazizi ntibivuzeko zitubatse neza kurusha Whatsapp. Ikindi ukwiye kumenyako Asia ifite 60% yabaturage bisi, waba se uzi nibura niba zimwe muri ziriya APPs yavuze ko hari nimwe idafite 1 billion users?





Inyarwanda BACKGROUND