Korali Ambassadors of Christ yariririmbiye abitabiriye amasengesho y’abayobozi bakuru b’igihugu yabaye kuri iki cyumweru. Iyi Korali yaje gutanga impano kuri Perezida Paul Kagame imushimira byinshi byiza akomeje kugeza ku banyarwanda.
Kuri iki cyumweru tariki ya 10 Mutarama 2016 muri Kigali Serena Hotel mu masaha ya mugitondo habereye amasengesho y’amayobozi bakuru b’igihugu yabaye ku nshuro ya 20, akaba ategurwa na Rwanda Leaders Fellowship iyoborwa na Rev Canon Dr Antoine Rutayisire wo mu itorero rya Angilikani.
Aya masengesho yitabiriwe n'abayobozi benshi mu nzego nkuru zitandukanye
Muri aya masengesho “National Prayer Breakfast” hari hari abayobozi bakuru mu nzego za Leta, abanyamadini batandukanye n’abandi banyacyubahiro baturutse hanze y’igihugu cy’u Rwanda.Mu butumwa bwatangiwe aho, abanyamadini basabwe gusenyera umugozi umwe kandi bagafatanya na Leta.
Bamwe mu banyacyubahiro bitabiriye aya masengesho“National Prayer Breakfast”, umushyitsi mukuru yari Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi,hari kandi Perezida w’urukiko rw’ikirenga Prof Sam Rugege, Dr.Charles Murigande, Depite Edouard Bamporiki,Rev Sibonama Jean,umucuruzi Sina Gerard n’abandi.
Perezida Paul Kagame n’ubwo atabashije kuhaboneka muri aya masengesho, yashimiwe n’abayobozi batandukanye bagiye bafata ijambo bamushimira kubw’imiyoborere myiza. Perezida Kagame yaje no guhabwa impano na Korali Ambassadors of Christ yo mu itorero ry’Abadivantisti b’umunsi wa karindwi.
Ku nshuro ya 3 Ambassadors of Christ yaririmbye muri National Prayer Breakfast
Ambassadors of Christ choir bahaye impano Perezida Kagame bamushimira kuba baratabawe mu buryo bwihuse igihe bakoraga impanuka bavuye mu ivugabutumwa muri Tanzaniya. Bamuhaye impano ya alubumu 12 z’amashusho nk’uko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Nelson Manzi umwe mu bayobozi b’iyi Korali.
Impano Ambassadors of Christ yahaye Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w'intebe Anastase Murekezi
Mu ijoro ryo kuwa 9 Gicurasi 2011 mu muhanda uturuka Dar es Salaam werekeza Kigali, nibwo Ambassadors of Christ bakoze impanuka bari mu modoka ya kwasiteri(Coaster) yari yuzuye, maze abantu bane bagakomereka abandi batatu bakitaba Imana. Kuva icyo gihe benshi bibwiraga ko iby’iyi Korali birangiye, ariko Imana yakomeje kubiyereka kugeza ubu bakomeje kwaguka no gutera imbere.
Korali Ambassadors of Christ imaze gutumirwa inshuro eshatu muri aya masengesho “National Prayer Breakfast”, kuri iyi nshuro ya 20 aya masengesho amaze ategurwa,Ambassadors niyo yonyine yabashije gutaramira abayitabiriye. Nelson Manzi yabwiye Inyarwanda.com ko ari umugisha ndetse n’amahirwe baba babonye yo kuvuga ubutumwa ku bantu badakunze guhura nabo, yagize ati:
Kuri iyi nshuro(ya gatatu) twabyakiriye mu buryo twabyakiriye mu nshuro enyiri zatambutse kuko uba ari umugisha ndetse n’amahirwe tuba tubonye yo kubwira Audience tudakunze guhura nayo gukomera kw’isumba byose ndetse n’agakiza tubonera mu kwizera incungu y’amaraso ya yesu igihe tumwizeye.( ....)Twatanze impano(kuri Perezida Kagame) y’ibihangano byacu “12 Volumes of DVD’S”.
Ambassadors of Christ choir yaririmbiye abitabiriye aya masengesho Ifoto/Mecky Kayiranga
Mu mpera z’umwaka ushize wa 2015 nibwo Korali Ambassadors of Christ yakoze igitaramo cyo kumurika alubumu ya 12 y’amashusho “Hejuru mu kirere”. Icyo gitaramo kitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka, Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu(BNR) John Rwangombwa, Umushinjacyaha Mukuru Richard Muhumuza,Perezida w’umutwe w’abadepite Mukabarisa Donathile n’abandi.
Depite Bamporiki yahimbaje Imana hamwe na Ambassadors of Christ choir
Abayobozi bakuru muri Leta n'abanyamadini bahimbaje Imana
Rev Canon Dr Rutayisire ni umwe mu bafashijwe cyane n'indirimbo za Ambassadors of Christ choir
TANGA IGITECYEREZO