Mu gihe hari gutegurwa igitaramo cyo kumurika Filime nyarwanda yiswe Inkomoko y’ishyano,Ngabo Jean Michel umwe mu bakinnyi b’iyi filime (Actor)avuga ko iyi bagiye kumurikira abantu izerekana urwego sinema nyarwanda igezeho.
Igitaramo cyo kumurika Filime inkomoko y’ishyano, kizaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 9 Gicuransi 2015 kibere Car Wash mu mujyi wa Kigali, kikaba cyaratumiwemo abakinnyi b’amafilime,abahagarariye sinema ku rwego rw’igihugu,abaterankunga ba sinema nyarwanda n’abandi.
Fabiola nawe agaragara muri iyi filime,uwo bari kumwe ni Ngabo J Michel ukina yitwa RwemaNgabo Jean Michel ukina yitwa Rwema Patrick,umwe mu bakinnyi b’iyi filime inkomoko y’ishyano yanditswe na Jean Paul Nyandwi, yabwiye inyarwanda.com ko bifuje kumurikira abantu filime nshya bafite yitwa “Inkomoko y’ishyano” mu rwego rwo kugaragaza ishusho ya sinema nyarwanda muri iki gihe,akaba ari nabwo hazatangazwa byinshi kuri iyi filime.
Iyi Filime itangira Rwema ajya gusaba akazi mu kigo kimwe mu by'itumanaho,nyuma yo kubona akazi akabengukwa n'umukobwa witwa Phionah wakoraga aho yabonye akazi akamwizeza kuzamubera umwamikazi w'umutima we ariko nyuma akaza kumwihakana akabwira izindi nshuti z'abahungu bakundanaga ko Rwema ari umukozi ukoropa muri Hotel, ibyo bigashengura cyane umutima wa Rwema.
Ngabo Jean Michel umwe mu bakinnye muri Filime inkomoko y'ishyanoNubwo iyi filime izagera ku isoko nyuma y’ibyumweru bitatu kuva imuritswe, Ngabo avuga ko impamvu yatumye bifuza kuyimurika imbere y’abantu batandukanye, ari mu rwego rwo kwakira ibitekerezo no kugirwa inama mu gihe haba hari amakosa babonye muri iyo filime.
Aba ni bamwe mu bakinnyi bakinnye muri iyi filime Inkomoko y'ishyano,
Phionah wakundanyeho na Rwema hano yari kumwe n'undi musore bakundanaTubibutse ko iki gitaramo cyo kumurika iyo filime Inkomoko y'ishyano, kizabera Car Wash mu mujyi wa Kigali kuwa 9 Gicuransi 2015 kuva i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza isaa Saba z’ijoro kandi kwinjira bikaba ari ubuntu ku muntu wese.
Mu kwerekana iyi filime hazaba hari ibyamamare muri sinema nyarwanda,aba mubona uhereye ibumoso ni umuyobozi wa kampani Rwema yakoragamo,hagati ni Phionah wabengutse cyane Rwema uwo uri iburyoNgabo Jean Michel ni umwe mu bakinnyi ba filime nyarwanda bakunze kugaragara muri filime zitandukanye. Mu zo amaze gukinamo hari Ndi umukristo aho akina yitwa Jackson, Catherine akina yitwa Chris naho muri iyi Inkomoko y’ishyano akaba akina yitwa Rwema Patrick.
Aba ni bamwe mu bakinnyi b'iyi filime inkomoko y'ishyano izaba yerekanwaEse koko iyi Filime Inkomoko y'ishyano niyo izerekana urwego sinema nyarwanda ihagazeho muri iki gihe?Gideon N M
TANGA IGITECYEREZO