Umuhanzi Thacien Titus uririmba indirimbo zahimbiwe Imana asanga mu kubabarira uwaguhemukiye harimo inyungu ebyiri. Thacien Titus yemeza ko uretse no kuba biruhura umutima, bigatuma ubabariye abasha kongera kwiyubaka, ugira imbabazi nawe azazigirirwa kandi byongeye aba ari gukorera ijuru.
Mu ndirimbo ye nshya yise ‘Bababarire’ yatugejejeho, Thacien Titus avuga ko ahanini ikubiyemo ubutumwa bwo kugirira imbabazi uwaguhemukiye nubwo we atagusaba imbabazi. Ubutumwa yaririmbye muri iyi ndirimbo avuga yabuhawe n’Imana akaba abumaranye igihe kingana n’umwaka.
Thacien Titus yemeza ko mu kubabarira umuntu aba anakorera Ijuru
Thacien ati”Ubwo nari ndi mu masengesho yo kwiyiriza, Imana yampaye ubu butumwa nanjye mbunyuza mu ndirimbo.Abantu benshi babana n’ibikomere bagiye baterwa na bagenzi babo mu buryo butandukanye ariko Ijambo ry’Imana ritubwira ko hahirwa abanyembabazi kuko aribo bazazigirirwa.”
Thacien akomeza avuga ko abantu bahemukiwe badakwiriye guheranwa n’amateka ahubwo bakababarira ababahemukiye bityo bakaba bakoreye n’ijuru nk’inyungu ikomeye abona iri mu kubabarira uwaguhemukiye . Abajijwe niba abona kubabarira uwaguhemukiye ari igikorwa cyoroshye, Thacien yagize ati”Si ibintu byoroshye pe, ariko hamwe no gusenga ukiyambaza Imana yo munyembabazi wa mbere birashoboka.”
Thacien Titus yasoje ikiganiro twagiranye avuga ko mu minsi iri imbere afite gahunda zo gushyira ahanze izindi ndirimbo zivuga ubutumwa bwiza bw’Imana ndetse zitanga n’ihumure. Amashusho y’indirimbo yise’Haraburaho gato’ nayo akaba ari hafi kuyageza kubakunda ibihangano bye, by’umwihariko abakunda indirimbo zahimbiwe kuramya no guhimbaza Imana. Mu bindi ateganya hakaba harimo kumurika album ya 3 nayo yise’Haraburaho gato’.
Thacien Titus yamenyekanye cyane ubwo yaririmbaga indirimbo’‘Aho ugejeje ukora ,Mana mbaye ngushimiye’ n'izindi nka 'Guma kukarago','Mpisha mu mababa','Uzaza ryari Yesu' n'izindi zinyuranye.
Reba hano amashusho y'indirimbo 'Bababarire'
Renzaho Christophe
TANGA IGITECYEREZO