Kuri iki cyumweru tariki 25/01/2014 nibwo habaye igitaramo cya Iriba Tours gitegurwa n’umuryango w’Ivugabutumwa wa Isange Corporation . Nyuma y’uko atitabiriye iki gitaramo, Thacien Titus arahakana amakuru avuga ko yanze kwitabira iki gitaramo ku bushake agatanga impamvu zifatika zabimuteye.
Igitaramo kibimburira ibindi 10 bizakorwa n’ikinyamakuru Iriba cy’umuryango w’Ivugabutumwa Isange Corporation ufatanyije n’icapiro rya Gikristo Delta Media Design cyabaye kuri iki cyumweru tariki 25/01/2015, kibera ku rusengero rwa EAR Remera.Thacien Titus ni umwe mu bahanzi bari kuririmba muri iki gitaramo ariko ntiyabasha kuboneka.
Nyuma yo kuvugwaho ubuhemu no gutenguha abateguye igitaramo, Thacien Titus umuhanzi mu ndirimbo zaririmbiwe Imana wamenyakanye mu ndirimbo ‘Aho ugejeje ukora ,Mana mbaye ngushimiye’ , aganira na inyarwanda.com, yabeshyuje ibimuvugwaho.
Umuhanzi Thacien Titus
Yagize ati” Kuba ntaritabiriye igitaramo, ni uko nari mfite impamvu zumvikana kandi nabimenyesheje n’abateguye Iriba Tours. Igitaramo cyabaye ndi mu gihugu cy’Ubugande, kubera ibibazo by’imodoka no kubura uko mpagerera igihe, byatumye ntabasha kuhaboneka.”
Thacie Titus avuga ko kuba atarabashije kwitabira igitaramo cya mbere , bitazamubuza kwitabira ibindi 9 bisigaye. Yunzemo ati” Ibindi bitaramo byose nzabyitabira kuko Isange ni abantu bacu , banadufasha muri byinshi, ntabwo nabatenguha .”
Ubuyobozi bwa Isange Coorporation bubivugaho iki kuba Thacien , Theo Bosebabireba ndetse na Goreth Uzamukunda bataritabiye igitaramo?
Uretse Thacien Titus utaragaragaye mu gitaramo cya mbere cya Iriba Tours , Umuhanzi Theo Bosebabireba, ndetse na Goreth Uzamukunda ntibahageze.
Umuhanzi Goreth Uzamukunda watengushye abateguye igitaramo cya Iriba Tours
Aganira na inyarwanda.com, Peter Ntigurirwa , umuyobozi w’umuryango w’ivugabutumwa wa Isange Coorporation ari nawo wateguye ibi bitaramo, yavuze ko Thacien na Theo Bose Babireba ntacyo babanenga ahubwo umuntu wabatengushye ari Goreth uzamukunda.
Kanda HANO urebe uko Igitaramo cya mbere cya Iriba Tours cyagenze
Mu magambo ye yagize ati ” Thacien impamvu yari yayimbwiye. Yari yambwiye ko yagiye gutaha ubukwe muri Uganda, agezeyo bamujyana mu cyaro cy’ahantu kure bituma abura imodoka imugarura , kugaruka biramugora, ampamagara habura amasaha abiri ngo igitaramo gitangire. We n’umuhanzi Theo bari batumenyesheje kuko bari hamwe mu bukwe, ahubwo umuhanzi twavuga ko yadutengushye ni Goreth Uzamukunda. Byageze ku munsi ubanziriza igitaramo akitwemerera ko azaza, bigeze ku cyumweru tumuhamagaye ntiyafata telefoni igendanwa, tumwohereza ubutumwa nabwo ntiyasubiza.”
Iriba news paper ni ikinyamakuru cy’ivugabutumwa cyatangiye gusohoka mu kwezi kwa Gicurasi 2014. Gisohoka 2 mu kwezi ,kikagera ku matorero arenga 80 yo mu mujyiwa Kigali. Nkuko Peter Ntigurirwa yakomeje abidutangariza bakaba bari gushaka uko bakongera ubushobozi kikagera ku bantu benshi kurushaho.
R.Christophe
TANGA IGITECYEREZO