Umuhanzi w’umunyarwanda Emmy uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho akorera umuziki we, hamwe n’abayobozi batandukanye harimo n’abahagarariye u Rwanda ndetse n’umuhanzi mugenzi we Meddy, berekanye ishema ryo kuba abanyarwanda muri Leta ya Texas no mu nkengero zayo.
Umuhango wabaye mu mpera z’icyumweru gishize wari witabiriwe n’abanyarwanda baturutse muri San Antonio, Abilene, Fort Worth n’indi mijyi itandukanye, wabereye muri Texas mu mujyi wa Dallas, imbaga y’abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda z’abanyamahanga bakaba bari bahujwe no kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, naho umuhanzi Emmy usanzwe atuye muri Houston akaba yari yatumiwe muri uwo muhango ngo abashe gutanga ubutumwa mu ndirimbo.
Umuhanzi Emmy wari umutumirwa yahuriye na Meddy aho asanzwe atuye muri Texas
Mu butumwa yatanze mu ndirimbo bwagiraga buti: “Rwanda wazize amateka mabi kandi afutamye reka tuyagoroze guhuza imbaraga zacu tubibe ejo heza maze iri somo rikwire hose”, ubu butumwa bukaba bwaranyuze abantu batandukanye barimo na ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kimwe n’abandi banyarwanda barimo n’umuhanzi Meddy nawe usanzwe atuye muri Texas.
Uyu muhango wari witabiriwe n'abanyarwanda batandukanye, hamwe n'abanyamahanga baje kwifatanya nabo
Ubwo inyarwanda.com yaganiraga na Emmy, uyu musore yatangaje ko abanyamahanga batangariye cyane uburyo abanyarwanda bakundana aho bari hose mu mahanga kandi bakagira ishema ry’abo baribo batitaye ku mateka yabaranze, ibi bikaba byerekana intambwe ikomeye u Rwanda rumaze gutera mu kwiyubaka, bikaba binatanga icyizere ko ahazaza h’u Rwanda hahishe byinshi kandi byiza.
Umuhanzi Emmy n'abanyarwanda bagenzi be berekanye ko nyuma y'amateka y'ibyabaye bafite ishema ryo kwitwa Abanyarwanda
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO