RFL
Kigali

Kanyombya n'umugore we bafotowe bagura ibishyingiranwa (AMAFOTO)

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/10/2012 0:00
0




Ku isaha ya saa saba n’igice zo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 18/10/2012 nibwo Kanyombya n’umugore we Umulisa Jeanne bafotowe bagura bimwe mu bikoresho bizifashisha nyuma yo gusezerana nk’umugore n’umugabo.

Hashize iminsi ine, Umulisa Jeanne, umugore wa Kanyombya ageze mu Rwanda dore ko yabaga mu mujyi wa Bukavu ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ahantu hose Kanyombya n’umugore we banyuraga, abantu bose bibazaga ikibagenza mu mujyi dore ko bagendaga bagura ibikoresho binyuranye byiganjemo ibyo mu rugo.

Jeanne Umulisa kuri ubu uri kuvuga ururimi rw’igiswahili kivanze n’igifaransa, n’ubwo atamenyereye umujyi wa Kigali ni we wagendaga imbere Kanyombya na we akaza inyuma ye.

Imyiteguro y’ubukwe Kanyombya ayigeze kure dore ko ku itariki ya 25/10/2012 aribwo we na madamu bazasezerana mu buryo bwemewe bityo bakabana nk’umugore n’umugabo.

AMAFOTO:

1

Ngabo Kanyombya n'umugore we mu mujyi wa Kigali.

1

1

Umugore wa Kanyombya ni we wagendaga imbere n'ubwo atamenyereye Kigali.

1

Ngabo mu iduka bagura bimwe mu bikoresho bazifashisha nyuma y'ubukwe.

1

Kanyombya akimara kugura ibikoresho hano yabanje gusetsa abo yahasanze.

1

Hano umugore wa Kanyombya yamubwiraga ati: "Tuendele na hapa?(dukomereze hano)"

2

Ibyo ni bimwe mu byo Kanyombya n'umugore we baguze.

2

Uyu ni we mugore wa Kanyombya.

Munyengabe Murungi Sabin.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND