Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Kasirye Martin uzwi kandi nka Mc Tino, yasohoye indirimbo nshya yise ‘Titiza’ iri kuri Album nshya ya kabiri avuga ko ashaka kumurika muri Gicurasi mu mwaka wa 2021.
Asohora iyi ndirimbo ‘Titiza’, MC Tino yavuze ko yishimiye kuyisangiza abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange, abasaba kumushyigikira no gutegereza mu gihe cya vuba amashusho yayo, kuko ari hafi gutangira kuyafata.
Yabwiye INYARWANDA, ko iyi ndirimbo ‘Titiza’ ibaye iya kane kuri Album ya kabiri yatangiye gutegura ashaka ko azasohora muri Gicurasi 2021. Uyu muhanzi yavuze ko Album ye izaba iriho indirimbo umunani.
Uyu muhanzi asohoye iyi ndirimbo mu gihe hashize iminsi mike we n’umuhanzi Niyo Rick bafashe amashusho ‘meza’ y’indirimbo ihimbaza Imana bakoranye bise ‘Ndaje’ basohoye mu kwezi gushize.
Tino kandi asohoye iyi ndirimbo mu gihe anitegura gusohora indi yise ‘Mama Cita’ ashaka ko izamwinjiza mu mwaka wa 2021. Uyu muhanzi avuga ko muri uyu mwaka atashyize imbere mu muziki we, ahanini bitewe n’uko yakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19.
Indirimbo ‘Titiza’ yakozwe na Producer Barrick Music watunganyije indirimbo z’abahanzi barimo DMS wamenyekanye mu mwaka ya 2015.
Kayisirye Martin wamamaye nka MC Tino yamenyekanye mu itsinda rya TBB, ashinguramo ikirenge atangira gukora umuziki ku giti cye.
Amaze gukora indirimbo nka 'Njyewe nawe', 'My Love' yahuriyemo na Javada, 'Umurima' yitiriye alubumu ye nshya, 'Mula', 'Finest Girl' yakoranye na Aime Bluestone, 'My Time' n’izindi nyinshi.
Tariki 08 Ukuboza 2018, uyu muhanzi yamuritse albumu yise 'Umurima' mu gitaramo yakoreye Wakanda. Ni igitaramo yaririmbyemo mu buryo bwa Live ashyigikiwe n’abahanzi nka Uncle Austin, Dj Pius, Kid Gaju, Bull Dogg n’abandi.
Umuhanzi Tino yasohoye indirimbo nshya yise 'Titiza'
Tino n'umuhanzi Niyorick basoje gufata amashusho y'indirimbo yabo nshya bise 'Ndaje'
TANGA IGITECYEREZO