RFL
Kigali

Bwa mbere na mbere The Ben yaciye amarenga ko ari mu rukundo na Miss Pamella - VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/11/2020 19:55
1


Imyaka 11 irashize umuhanzi w’umurundi Matata witabye Imana asohoye indirimbo yise ‘Amaso Akunda’- Yaririmbyemo ko urukundo rutamaza n’abakomeye kakahava!. Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yaciye amarenga ko ari mu bihe byiza by'urukundo.



Ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 28 Ugushyingo 2020, yashyize amashusho y’isegonda rimwe kuri konti ye ya Instagram amugaragaza ahobereye Miss Pamella ariko amuturutse inyuma, mbese yamwiyegamije mu gutuza asa n’ushaka kumusoma mu mutwe.

Aya mashusho yafatiwe muri Tanzania aho The Ben agiye kumara iminsi ari kumwe n'umukobwa bivugwa ko bakundana ari we Miss Pamella witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2019. Bigaragara ko aya mashusho yafashwe na Miss Miss Pamella ndetse humvikanamo indirimbo y’umuhanzi byakugora guhita umenya.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO THE BEN YEREKANYE ARI KUMWE NA MISS PAMELLA

Ugerageje gusobanura amashusho, Miss Pamella agaragaza mu nseko icyeye mu gihe The Ben wambaye ingofero y’umukara yahanze ijisho muri camera ya telefoni. Nta kintu uyu muhanzi yigeze yandika kuri aya mashusho yashyize kuri konti ye ya Instagram, uretse gushyiraho emoji y’ikinyugunyugu. 

Ni amashusho amaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 20, ndetse benshi mu bayabonye bavuze ko bishimiye kuba noneho The Ben yemeje ko ari mu rukundo na Pamella. Si ubwa mbere aba bombi bagaragaye bari kumwe, gusa ni bwo bwa mbere The Ben ashyize ku mbuga nkoranyambaga ze amashusho ari kumwe n'uyu mukobwa.

Umubano wabo udasanzwe benshi bagiye bawukekamo urukundo, ariko aba bombi bakirinda kugira icyo basubiza itangazamakuru. Iyo bagize n'icyo basubiza, bavuga ko niba bakundana bizamenyekana igihe nikigera. InyaRwanda ntibiradukundira kuvugana n'aba bombi ku rukundo rwabo.

Icyakora hashize igihe hagaragara amafoto yabo basa nk'abari mu bihe byiza by'urukundo, ariko ntibarerura niba bakundana, ahubwo ayo makuru y'uko bakundana bayamaganira kure. Ubwo The Ben yerekezaga muri Tanzania, byavuzwe ko asanzeyo Miss Pamella, none birangiye bagaragaje ko bari kumwe.

Hari amakuru avuga ko The Ben yakunze bya nyabyo Miss Pamella ndetse ko inshuti ze za hafi zizi neza ko umubano wabo wagiye kure. Hari n’andi makuru avuga ko urukundo rwa The Ben na Pamella rwakomeye birutse ku kuba uyu muhanzi amaze igihe kinini mu Rwanda.

Urukundo rwa The Ben na Pamella rwitamuruye nyuma y’igihe cya Guma mu Rugo. Amafoto n’amashusho by’aba bombi byasakaye ku mbuga nkoranyambaga mu bihe bitandukanye, benshi batangira kubacyeka amababa.

Nta gihe kinini kandi gishize, Pamella afashe ifoto ari kumwe na The Ben yandikaho agira ati “Uwanjye”. Ku wa 09 Mutarama 2020, The Ben yizihije isabukuru y’amavuko.

Mu bamwifurije isabukuru nziza y’amvuko barimo na Miss Pamella wavuze ati “Uri umunyamutima mwiza, ugira urukundo, uri umuntu wo kwizerwa ndetse umutima wawe ni munini kukurusha. Imana ihe umugisha undi mwaka wawe.”

Miss Pamella yabaye mu bakobwa bavuye Miss Rwanda 2019, ndetse yanabaye igisonga cya Mbere cya Miss Zuri Africa Queen. Ni mu gihe The Ben amaze imyaka 12 ari ku gasongero k’abanyamuziki nk’uko benshi babivuga.

The Ben yasohoye amashusho aca amarenga ko ari mu rukundo na Miss Pamella 

Miss Pamella aherutse kugaragara avuye guhaha yambaye ishati isa n'iya The Ben

Miss Pamella aherutse kwandika ko The Ben ari uwe

Mu bihe bitandukanye bombi bagiye bagaragaza ko bakundana ariko bakabihisha rubanda

Pamella yigeze gusaba The Ben kujya aseka gutya iteka ryose







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Yamuremye jace3 years ago
    Amakuru yimisi





Inyarwanda BACKGROUND