RFL
Kigali

MU MAFOTO 30: Abakobwa 19 bari muri Miss Career Africa basuye Ingoro y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside, batangira umwiherero

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/11/2020 15:35
0


Abakobwa 19 bo mu bihugu byo muri Afurika bari guhatanira ikamba rya Miss Career Africa 2020 izahemba arenga miliyoni 7 Frw, basuye Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, iherereye mu nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku Kimihurura, bahita berekeza i Kayonza mu mwiherero w’iminsi 5.



Aba bakobwa basuye Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ugushyingo 2020, ku gicamunsi berekeza ku Mbuto z’Amahoro hafi y’inkengero z’ikiyaga cya Muhazi mu karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba, aho bari gukorera umwiherero.

Basura Ingoro y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, basobanurirwa byimbitse uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, ikanashyirwa mu bikorwa n’uko yagaharitswe n’Ingabo zari iza RPA n’ibindi.

Umwiherero witabiriwe n’abakobwa 19 barimo Fauster Ponsianus Muttaini (Tanzania, Nimero 1), Nothabo Ncube (Zimbabwe, Nimero 2), Muitesi Betty (Rwanda, Nimero 3), Irankunda Gisele Mignone (Rwanda, Nimero 4), Ndoko Bobette (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, Nimero 5).

Nyabonyo Anna Charity (Uganda, Nimero 6), Kahasha Elysee (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Nimero 7), Maloka Prudence Mohlago (Afurika y’epfo, Nimero 8), Eze Ifunanya Nneamaka (Nigeria, Nimero 9), Mabula Manganze Grace (DRC, Nimero 10);

Mugisha Naome (Rwanda, Nimero 11), Bwanga Mbambindi Sarah (DRC, Nimero 12), Iranyuze Atosha Genevieve (Rwanda, Nimero 13), Tuyishimire Clemence (Rwanda, Nimero 14), Natasha Dlamini (Zimbabwe, Nimero 15);

Izere Delica (Burundi, Nimero 16), Ineza Nice Cailie (Burundi, Nimero 17), Victoria Rutendo Maphosa (Nigeria, Nimero 18), Seraphone Akoth Okeyo (Kenya, Nimero 19).

Biteganyijwe ko Oluwadamilola Akintewe wo muri Nigeria, nimero 20 agera i Kigali ku mugoroba w’uyu wa Kabiri, tariki 24 Ugushyingo 2020. Byari biteganyijwe kandi ko uyu mwiherero witabirwa n’abakobwa 38 ariko habonetse bitewe 20 n’icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe.

Umuhango wo gutanga ikamba uzaba ku wa Gatanu tariki 27 Ugushyingo 2020, muri Kigali Marriott Hotel ari nabwo hazamenyekana umukobwa wegukanye igihembo gikuru cy’amadorali ibihumbi 5; agashyigikirwa mu mushinga we.

Abakobwa 19 bitabiriye baturuka mu bihugu 9 byo muri Afurika barimo Abanyarwandakazi 5, abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) 4, abanya-Zimbabwe 3, Nigeria 1, Burundi 2, Uganda 1, Kenya 1, Tanzania 1 ndetse n’uwo muri Afurika y’Epfo 1.

Muri uyu mwiherero, abakobwa bazahabwa amasomo atandukanye arimo ajyanye n’uko bategura bakanashyira mu bikorwa imishinga yabo, bazasurwa n’abayobozi batandukanye, bazatamberera ahantu nyaburanga n’ibindi.

Ejo ku wa Mbere, tariki 23 Ugushyingo 2020 mbere y’uko bahaguruka mu Mujyi wa Kigali berekeza Kayonza basuye Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kacyiru basobanurirwa byimbitse uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n’uko yagaharitswe n’Ingabo zari iza RPA n’ibindi.

Miss Career Africa ifite intego yo gufasha abakobwa barenga 450,000 muri Afurika kuba ikitegererezo kuri benshi no kugira uruhare mu guhindura isura y’umugabane wa Afurika

Iri rushanwa riri guterwa inkunga na Micro Lend Australia ndetse na Kingdom Developments. Rihitamo abakobwa 50 bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.

Akanama Nkemurampaka gahitamo abakobwa 15 bagera mu cyiciro ari nabo bavamo umukobwa wegukana ikamba, ndetse n’abandi begukana andi makamba atangwa muri iri rushanwa.

Akanama Nkemurampaka muri iri rushanwa kagizwe n’abarimo umuhanzi akaba n’umuganga Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close n’abo muri Zimbawe n’u Budage.

Umukobwa uzegukana ikamba Miss Technology azahembwa amadorali 500$, Miss Arts&Miss Talent 500$, Miss Hospitality 500$, Miss Agriculture 500$, Miss Conservation 500$, Miss Speaker 500$ naho Miss Career Africa azahabwa 5000$.

Igiteranyo cy’amafaranga aba bakobwa bazahabwa ni amadorali 8000& arakabaka Miliyoni 7,947,748.00 Frw.

Amafoto y'abakobwa bari muri Miss Career Africa 2020 basuye Ingoro y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi

Abakobwa bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika




Ku mugoroba w'uyu wa Mbere bahawe ikaze ku Mbuto z'Amahoro muri Kayonza aho bacumbitse ku nkengero z'ikiyaga cya Muhazi




Amafoto n’amazina by’abakobwa bahataniye ikamba:

Fauster Ponsianus Muttaini (Tanzania, Nimero 1)


Nothabo Ncube (Zimbabwe, Nimero 2)

Mutesi Betty (Rwanda, Nimero 3)

Irankunda Gisele Mignone (Rwanda, Nimero 4)

Ndoko Bobette (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, Nimero 5)

Nyabonyo Anna Charity (Uganda, Nimero 6)

Kahasha Elysee (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Nimero 7)

Maloka Prudence Mohlago (Afurika y’epfo, Nimero 8)

Eze Ifunanya Nneamaka (Nigeria, Nimero 9)

Mabula Manganze Grace (DRC, Nimero 10)

Mugisha Naome (Rwanda, Nimero 11)


Bwanga Mbambindi Sarah (DRC, Nimero 12)


Iranyuze Atosha Genevieve (Rwanda, Nimero 13)

Tuyishimire Clemence (Rwanda, Nimero 14)

Natasha Dlamini (Zimbabwe, Nimero 15)

Izere Delica (Burundi, Nimero 16)


Ineza Nice Cailie (Burundi, Nimero 17)

Seraphone Akoth Okeyo (Kenya, Nimero 19)

Oluwadamilola Akintewe (Nigeria, Nimero 20)

Kanda hano urebe amafoto menshi:

AMAFOTO: RAY RICHMOND-MISS CAREER AFRICA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND